AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’intebe wa Mali n’abagize Guverinoma ye beguye

Minisitiri w’intebe wa Mali n’abagize guverinoma ye beguye, nyuma yaho ibikorwa by’umutekano mucye bikomeje kwiyongera mu gihugu.

Ku wa gatatu, habaye igikorwa cyo kumukuraho icyizere ubwo abadepite bavugaga ko minisitiri w’intebe Soumeylou Boubèye Maïga yananiwe gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye.

Mu kwezi gushize kwa Werurwe, aborozi bamwe bishwe n’itsinda ry’abo mu bwoko bashyamiranye na bwo.

Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali abinyujije mu itangazo, yemeye ubwegure bwa Bwana Maïga na guverinoma ye.

Yagize ati: “Minisitiri w’intebe azashyirwaho vuba cyane ndetse na l\ nshya ishyirweho bimaze kuganirwaho n’impande zose za politiki”.

Igihugu cya Mali gikomeje kugorwa no kuburizamo ibikorwa biteza umutekano mucye kuva aho intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu bivugwa ko zishamikiye ku mutwe wa al-Qaeda zibasiye igice cy’amajyaruguru y’igihugu kirangwa n’ubutayu.

Nubwo yakomeje ibikorwa bya gisirikare byo guhashya izo ntagondwa ndetse no mu mwaka wa 2015 hakaba harashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro, izo ntagondwa ziracyigaruriye igice kinini, mu gihe zavuye mu majyaruguru zikajya mu gice gituwe cyane kiri hagati mu gihugu.

Leta ya Mali yakomeje kotswa igitutu cyane bijyanye no kunanirwa kugarura umutekano, by’umwihariko nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abo borozi 160 bo mu bwoko bwa Fulani bo mu karere ka Mopti.

Abagabye icyo gitero bari bitwaje imihoro n’imbunda, bagaragaraga nk’abo mu bwoko bwa Dogon, bwaranzwe igihe kinini no gushyamirana n’abaturage b’abimukira bo mu bwoko bwa Fulani.

Igihugu cyaguye mu kantu kubera ubwo bwicanyi, nuko ku itariki ya 5 Mata 2019, abantu babarirwa mu bihumbi 10 bigabiza imihanda yo mu murwa mukuru Bamako bigaragambya.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu ku wa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Boubacar Keïta yavuze ko “yumvise akababaroi” kabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger