Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yerekeje muri Uganda
Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yahagurutse mu gihugu cye yerekeza muri Uganda aho agomba kuhagirira uruzinduko rw’umunsi umwe,
Benjemin Netanyahu yongeye gukandagira ku butaka bwa Uganda, aho yari ahaheruka muri 2016.
Leta ya Uganda iherutse gutangaza ko igiye gufungura ambasade yayo i Yerusalemu, iki gihugu nta ambasade cyari gisanzwe kigira muri Israel.
Uganda nihashyira ambasade izaba ibaye igihugu cya gatatu gikoze ibi nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Guatemala.
Yeruzalemu ntiremerwa n’ibihugu byinshi ku isi nk’umurwa mukuru wa Israel, uyu mujyi ukomeje guteza amakimbirane hagati ya Israel na Palestine.
Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege, Benjamin Netanyahu yabwiye abanyamakuru ko yizeye kuzanira inkuru nziza igihugu cye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jerusalem Post.
Yagize ati: “Umubano wa Israel na Africa muri politiki, ubukungu n’umutekano ni ingenzi. Uyu munsi ngiye muri Uganda. Turi gukomeza umubano wacu na kiriya gihugu”.
Abategetsi muri Israel batangaje ko muri uru ruzinduko Netanyahu ari buhure kandi “n’abategetsi bo mu karere” batatangajwe abo ari bo nk’uko Ikinyamakuru Times of Israel kibivuga.
Barak Ravid, umunyamakuru w’inzobere mu makuru y’ububanyi n’amahanga aremeza ko Yossi Cohen utegeka ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, azana na Netanyahu muri uru ruzinduko.
Mu 2016, Netanyahu yaje mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia