Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagabanyije Abaminisitiri uturere buri wese agomba gukurikirana.
Guverinoma nshya y’u Rwanda igizwe n’abayobozi 26 harimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bahawe inshingano zo gukurikirana uturere 30 tugize u Rwanda buri wese ahabwa ako agomba kubera imboni.
Iki gikorwa cyo guha buri wese ugize Guverinoma nshya y’ u Rwanda y’uyu mwaka wa 2018, inshingano zo kuba imboni y’uturere byakozwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Eduard, hari bamwe bagiye bahabwa uturere tubiri kugira ngo buri karere kagire ugahagararira.
Ibi byabayeho nyuma y’uko abagize iyi Guverinoma ari bake ukurikije umubare w’uturere kuko ari 26 mu turere 30, mu gihe ubushize bari 31, ibi Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta babimenyeshejwe binyuze mu ibaruwa yo ku wa 5 Ugushyingo 2018.
Rigira riti “By’umwihariko muzakurikirana uko imihigo y’akarere igenda igerwaho, munatanga inama zafasha gukemura ibibazo ubuyobozi bw’akarere bugenda buhura nabyo mu iterambere. Musabwe gusura akarere mushinzwe nibura rimwe mu kwezi, mugatanga raporo y’uko gahagaze. Ni ngombwa kandi kugena gahunda y’uburyo muzajya musura imirenge yose igize akarere mushinzwe.”
Uko Abayobozi bose bahawe inshingano zo kuba imboni z’Uturere
- Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yahawe Bugesera
- Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane, yahawe Burera
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yahawe Gakenke
- Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Sezibera Richard, yahawe Gasabo
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yahawe Gatsibo
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yahawe GICUMBI
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, yahawe Gisagara
- Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gatete Claver, yahawe Huye
- Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yahawe, Dr Ndagijimana Uzziel, yahawe Kamonyi
- Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yahawe Karongi
- Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, yahawe Kayonza na Rwamagana
- Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yahawe Kicukiro.
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yahawe Kirehe
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Uwera Claudine, yahawe Muhanga
- Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yahawe Musanze
- Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yahawe Ngoma
- Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, yahawe Ngororero
- Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, yahawe Nyabihu
- Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yahawe Nyagatare
- Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, yahawe Nyamagabe
- Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yahawe Nyanza
- Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro, ibikomoka kuri peteroli na gaz, Francis Gatare, yahawe Nyarugenge
- Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yahawe Nyaruguru
- Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert, yahawe Rubavu
- Minisitiri w‘Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yahawe Ruhango
- Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yahawe Rulindo
- Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yahawe gukurikirana Rusizi na Nyamasheke
- Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi , Kamayirese Germaine, yahawe Rutsiro
Iri tangazo rivuga ko abagize Guverinoma bagomba gukurikirana uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa muri rusange.