Minisitiri w’Intebe arasura ibikorwa remezo bitandukanye i Burera
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Nzeri 2019, M inisitiri w’intebe arasura ibikorwa remezo bitandukanye mu Karere ka Burera aho agace kabimburira utundi muri uru rugendo rwe arabanza gusura Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’ubuhinzi cya Rwerere.
Biteganyijwe ko akimara guhaguruka i Rwerere, arahita asura TVET ya Rusarabuye, akurikizeho gusura ibitaro bya Butaro.
Nyuma arakomereza urugendo rwe mu Murenge wa Kagogo asure Hotel yitwa Burera Beach (iri kubakwa ntiruzura), ahave ajya gusura ikusanyirizo ry’amata riri mu murenge wa Cyanika.
Dr Ngirente arakomeza urugendo rwe asura agakiriro ka Rugarama nahava ajye gusura inzu itaburirwamo imbuto (greenhouse) iri mu murenge wa Gahunga.
Amakuru avuga kandi ko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari buganire n’abavuga rikijyana bakaza kuganirira i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Uru rugendo rwa Minisitiri w’intebe rwatumye imirenge itandukanye igize Akarere ka Burera, ihagurukira kunoza neza gahunda y’isuku haba aho ibikorwa bibarizwa, mu mihanda ndetse no ku baturage muri rusange.
Nk’uko itangazo ryagenewe abagize urwego rwa DASSO ribigaragaza, rivuga ko ibikorwa byo gutunganya umuhanda Minisitiri w’Intebe acamo bigomba gutangira saa moya za mu gitondo bigakorerwa mu Mirenge ya Rusarabuye, Butaro, Kagogo, Cyanika, Rugarama, na Gahunga.
Rigira riti: “Musabwe kandi gukomeza gutunganya ibidatunganye mu kunoza isuku mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza uruzinduko rw’uyu mushyitsi w’Imena na Delegation ayoboye.”
Itangazo kandi rirasaba abayobozi ba DASSO gushyira abo bayobora mu dusenteri twose kandi bakaba bambaye sivili kugira ngo bakomeze kureba uko isuku ihagaze, aho bitameze neza bakabikosora.
Kopi yaryo yagenewe Komite Nyobozi y’Akarere n’izindi nzego z’umutekano.
Biteganyijwe ko nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aragirira mu Karere ka Burera, rurahita rukurikirwa n’urwo azagirira mu Karere ka Rulindo ejo ku wa Kabiri taliki ya 24 Nzeri.
Ni mugihe mu minsi yashize aherutse kandi gusura ibikorwa by’iterambere mu karere ka Gakenke.