AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherereye i Mocimboa(Amafoto)

Hashize amezi atanu Leta y’u Rwanda itangiye kohereza ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo guhashya ibyihebe no kugarura amahoro muri Mozambique. Nyuma y’igihe kitagera no ku kwezi hatangiye kwigaragaza umusaruro ushimishije mu rugendo rwoguhashya iterabwoba muri icyo Gihugu.

Umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya Kiyisilamu wahise wamburwa ibirindiro bikuru n’utundi duce wari umaze igihe kigera ku myaka ine warigaruriye mu Ntara ya Cabo Delgado, bikorwa mu gihe kitarenze amezi abiri ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zoherejwe n’u Rwanda n’iza Mozambique.

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri icyo Gihugu yavuze ko “akazi ari bwo kagitangira” nubwo ibyihebe byambuwe ibirindiro n’ahandi byari byarigaruriye, kuko kuri ubu byatangiye undi muvuno wo gukora kinyeshyamba.

Yaboneyeho kuvuga ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique buzakomeza mu kubungabunga amahoro y’abasivili no gukomeza gukurikirana ibyihebeaho byahungiye.

Yagize ati: “Imirimo imaze gukorwa kugeza ubu ntishobora guhagararira hano. Ubu dufite ikindi gikorwa ari cyo gukomeza kubaka no kurinda iki gihugu. Perezida n’abaturage ba Mozambique bari ku isonga ry’ibi byose kandi bazatumenyesha igihe manda yacu igomba kurangirira. Mwakoze akazi gakomeye hamwe n’ingabo za Mozambique.”

Ku wa Kabiri taliki ya 14 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristovão Chume, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique ziherereye i Mocimboa da Praia, yizeza ubufatanye busesuye ingabo n’abapoolisi b’u Rwanda no kuborohereza gusohoza ubutumwa bahawe n’igihugu cyabo.

Minisitiri Maj Gen Cristovão Chume yasuye izo nzego z’umutekano aherekejwe n’abandi basirikare bakuru barimo Umuyobozi ushinzwe ubufatanye bw’Ingabo n’Abasivili Maj Gen M Nposso n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutasi rikorera muri Minisiteri y’Ingabo Brig Gen Niba.

Bakigera ku birindiro bikuru by’ingabo na polisi by’ibihugu byombi bakiriwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’ingabo na Polisi byoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique Maj Gen Innocent Kabandana aherekejwe na Brig Gen Pascal Muhizi ukuriye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Minisitiri Maj Gen Cristovão Chume n’abamuherekeje basobanuriwe aho ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda bigeze mu bize zikoreramo byose mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu ijambo rye, Minisitiri Maj Gen Cristovão Chume yavuze ko intego nyamukuru y’uruzinduko rwe yari iyo gushimira inzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku ruhare zagize mu musaruro wagaragaye igihe ari we wari uyoboye ingabo zari ku rugamba muri Mozambique.

Ni aho yahereye yiyemeza gukomeza gufasha inzego z’umutekano z’u Rwanda mu rugendo rwo gusohoza ubutumwa zahawe.

Yashimye kandi imirimo yakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abayobozi bazo muri Cabo Delgado, anabashimira kuba barashyigikiye Mozambique mu kurwanya no kunesha ibyihebe.

Yashimangiye ko ubufatanye burangwa hagati y’inzego z’umutekano z’u rwanda n’iz’igihugu cya Mozambique (FADM) buzira amakemwa, asaba ko bwakomeza.

Src: Imvaho nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger