AmakuruPolitiki

Minisitiri w’ingabo wa Uganda ntavuga rumwe na Gen Muhoozi

Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, Jacob Oboth, yahakanye ibyo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulayigye baherutse kuvuga ko Uganda yohereje ingabo muri Sudan y’Epfo.

Ku wa 11 Werurwe 2025, Gen. Muhoozi ndetse na Brig. Gen. Kulayigye batangaje ko Uganda yohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe muri Sudani y’Epfo mu mujyi wa Juba, mu bikorwa byo gufasha Ingabo za Leta gucunga umutekano.

Inteko Ishinga Amategeko yahise itera hejuru yibaza impamvu habayeho igikorwa nk’icyo cyo kohereza ingabo itabimenyeshejwe ndetse nta burenganzira yatanze nk’uko amategeko abiteganya.

Abadepite batandukanye bavuga ko nubwo inteko Ishinga Amategeko iri mu kiruhuko, imyanzuro nk’iyi ikomeye igomba kubanza kwemezwa nabo.

Minisitiri Oboth wari mu Nteko Ishinga Amategeko, yabihakanye, avuga ko nta nama yigeze yitabira yemerera igikorwa nk’icyo kuba, ndetse asaba umwanya wo kugenzura uko icyo gikorwa cyaba cyaremejwe atabizi.

Yagize ati “Nta buryo na bumwe bw’ibiganiro nzi bwaba bwarakozwe. Kohereza ingabo ntibyakorwa ntabizi kandi mpari, rero ndaza kubisuzuma ubundi mbamenyeshe.”

Yavuze ko we aba agomba guhabwa amakuru mu buryo bwanditse kandi bukurikije amategeko, atagomba gusoma amakuru ku mbuga nkoranyambaga.

ChimpReports yanditse ko atari ubwa mbere Uganda yaba yohereje ingabo za UPDF mu bindi bihugu nta burenganzira bwatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuko mu 2021 yohereje ingabo muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo (DRC) mu bice bya Kivu, nta burenganzira ihawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger