Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yavuze ku ngengo y’imari ya 2024-2025
Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagejeje ku nama Ihuriweho n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta ya 2024/2025.
Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2024/2025.Ni ingengo y’imari izaba ingana na Miliyari 5,690.1Frw.
Aya akaba aziyongeraho miliyari 574.5 bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5115.6 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024.
Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga ava imbere mu gihugu azaba angana na 60%, ni ukuvuga miliyari ibihumbi 3.414.4Frw, inkunga z’amahanga zingana na miliyari 725.3 bingana na 12.7% naho inguzanyo ni miliyari 1.318.1 angana na 23.%.
Amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zizishyurwa byihariye 83.2% by’ingengo y’imari yose, ibisobanura ko u Rwanda rwihagije ku ngengo y’imari kuri iki gipimo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yabwiye abadepite n’abasenateri ko imirimo yo kwagura Stade Amahoro igeze ku gipimo cya 96%.
Iyi stade yongerewe ubushobozi bw’abantu yakira bava ku bihumbi 25, bagera ku bihumbi 45.