AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Minisitiri wa siporo yatanze igisubizo ku isubukurwa rya Shampiyona y’u Rwanda

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa mu kiganiro yagiranye na televiziyo Rwanda cyagarukaga ku mpamvu bahisemo guhagarika ibikorwa by’imikino mu gihugu mu buryo butunguranye yavuze kucyakorwa kugira ngo shampiyona isubukurwe.

Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko shampiyona ishobora kugaruka mbere y’iminsi 30 mu gihe amakipe yaba yubahirije ibyo yasabwe.

Minisitiri wa siporo yanavuze ko hari abagaragaje kudohoka ku ngamba zo kwirinda nko mu bagore no mu cyiciro cya kabiri mu bagabo.

Yagize ati” byaragaragaye ko hamwe na hamwe habayeho kudohoka bishobora gutera izindi ngaruka zitari nziza. ”

“Twagaraniriye n’abarimo abashinzwe umupira w’amaguru kuko ari bo mwari mwabajije, batwemerera ko bigaragara ko ayo makosa yagiye akorwa aho byagaragaye ahanini cyane ko uburyo bwo gushyiraho abantu bakurikirana uko icyorezo gihagaze, ugasanga birakorwa ahantu hamwe nko mu cyiciro cya kabiri n’abagore ntihabe hari umuntu ubishinzwe, bigaragara ko habayeho kudohoka, umwanya uwo ari wo wose iki cyorezo gishobora kugera kure.”

Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaje gutangaza ko hari ibyo basabye amakipe kandi ko mu gihe bagaragaza ingamba zo kwirinda Covid-19 mu buryo buhamye shampiyona yasubukurwa n’iyo minsi 30 itageze.

“Twabyumvikanyeho kandi babyemeye, batwizeza ko bitazamara iyo minsi 30, ko bagiye gukora ibishoboka muri iki kiruhuko [cy’imikino y’Amavubi na Guinea] cy’icyumweru n’igice bakazaza bafashe amabwiriza mashya ndetse buri munyamuryango akagira uruhare mu kuyashyiraho no gufasha kugira uruhare mu gukumira iki cyorezo.”

Shampiyona ya Primus National League yari isanzwe igiye gusubikwa ngo habanze hakinwe imikino 2 ya gicuti hagati y’Amavubi na Gunea.

Gusa mu gihe cy’ibyumweru bibiri inzego zibishinzwe zishobora kwicara zikemeza ko shampiyona yagaruka mu gihe ibyo basabwe baba barabikoze.

Ku mugoroba wo ku wa kane nibwo hasohotse itangazo ririho amabwiriza agomba kugenga imikino mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda Covid-19 aho shampiyona yahagaritswe igihe kigera ku minsi 30 ariko bitashimishije abakunzi ba ruhago.

Ibaruwa ya minisports isubika shampiyona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger