Imikino

Minisitiri wa Siporo w’Ubufaransa yaganiye na Aimable Bayingana uyobora FERWACY.

Minisitiri wa siporo mu gihugu cy’Ubufaransa Madame Laura Fressel-Colovic uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yabonanye na Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare FERWACY kuri uyu wa gatandatu.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ndetse no kuri Twitter ya Aimable Bayingana uyobora iri shyirahamwe, Madame Laura Fressel ari kumwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco Madame Uwacu Julienne bakurikiranye Shampiyona nyafurika y’umukino wo gusiganwa ku magare kuri uyu wa gatandatu.

Uyu mudamu wamamaye cyane mu mikino yo kurwanisha inkota aho anafite imidari 5 yatwaye mu mikino Olempike yanasuye ikicaro cy’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare aho yabonaniye na Bayingana, perezida w’iri shyirahamwe.

Ibiganiro by’aba bombi byibanze ku iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu gihugu cy’u Rwanda.

U Rwanda n’Ubufaransa bimaze igihe bidacana uwaka kubera uruhare Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu wa 1994 ariko bwo bukaba buyipfobya bunayihakana, bityo abakurikiranira hafi ibya Politiki bakaba badatinya kuvuga ko uyu mudamu yaba yaje mu Rwanda nk’ikimenyetso cyo gutsura umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.

Uyu muyobozi yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kane aho byitezwe ko uruzinduko rwe rugomba kumara iminsi itatu. Abaye kandi umuyobozi wa mbere w’Ubufaransa usuye u Rwanda mu myaka irindwi ishize, dore ko uwari uhaheruka vuba ari perezida w’ubufaransa wacuye igihe Nicolas Sarokosy wahaherukaga muri 2010.

Madame Fossel yatwaye imidri 5 mu mikino olempike mu kurwanisha inkota

Twitter
WhatsApp
FbMessenger