Minisitiri wa Siporo m’Ubufaransa ari mu Rwanda m’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu
Minisitiri w’ubufaransa Madamu Laura Flessel Colovic ari muruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda yatangiye kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Gashyantare 2018. Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, aho ibimugenza birimo gutangiza imikino nyafurika yo gusiganwa ku magare mu rwego rw’abagore n’ibindi bitandukanye.
Uyu mutegarugori mu biganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Madamu Julienne Uwacu byibanze cyane ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ku mikino y’abare n’abategarugori ndetse na Siporo mu mashuri. Madamu Flessel yabaye minisitiri wa Siporo ubwo Perezida Emmanuel Macron yari abaye umuyobozi w’igihugu cy’ubufaransa.
Uyu munsi yakurikiye Champiyona nyafurika mu mukino wo gusiganwa ku magare iri kubera hano mu Rwanda. Iyi mikino yatangiye taliki ya 14 Gashyantare uyu mwaka. Ku munsi wo kuwa gatanu yasuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi, Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Abicishije kuru Twitter ye Madamu Laura Flessel yagize icyo avuga kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
« Le génocide rwandais a été une des pires atrocités de notre temps. Il a été commis alors que le monde savait et n’a pas pu l’empêcher. Il a marqué notre humanité et nos consciences. Nous avons le devoir de tout mettre en œuvre pour qu’un tel drame ne se reproduise plus » pic.twitter.com/yNXdNyjVNR
— Laura Flessel (@FlesselLaura) February 16, 2018
Madamu Laura Flessel wubatse izina rikomeye mu mikino Olempike, kuri ubu arubatse afite umwana umwe w’umukobwa. Laura yabaye umukinnyi ukomeye mu mikino yo kurwanisha inkota, dore ko afite imidari 5 mu mikino Olempike muri uyu mukino wo kurwanisha inkota, harimo imidari 2 ya Zahabu.