Minisitiri Vincent Biruta yashyiriye polisi y’u Rwanda muri Centrafrique impanuro za perezida Kagame(Amafoto)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yasuye Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique.
Dr Biruta yasuye aba bapolisi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, nyuma y’umunsi umwe asuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri icyo gihugu.
Abapolisi yasuye bakorera mu i Bangui, bagizwe n’amatsinda abiri ariyo RWAFPU1 ifite inshingano zo kurinda inyubako z’Umuryango w’Abibumbye no gucunga umutekano w’abacamanza b’Urukiko Mpanabyaha rwihariye.
Abandi ni itsinda rya RWAPSU rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye MINUSCA muri Centrafrique.
CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo wakiriye Minisitiri Dr Biruta mu kigo cya MAMICA 2 gicumbikiye Abapolisi ba RWAPSU, yamusobanuriye imiterere n’inshingano Abapolisi b’u Rwanda bafite mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique.
Minisitiri Biruta yashyikirije Abapolisi b’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwo kubasuhuza, kubifuriza umwaka mushya no kubashimira ubwitange n’umurava bakorana akazi kabo.
Ati “ Igihugu na Perezida wa Repubulika babashimira ubwitange n’umurava mugaragaza mu kurangiza neza inshingano zanyu, isura nziza y’u Rwanda igaragarira mu bikorwa mukorana ubunyamwuga ndetse n’imyifatire yanyu.”
Minisitiri Biruta yaboneyeho umwanya wo kugaragariza aba bapolisi ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, aho yagaragaje ko muri rusange umubano wifashe neza kandi ko umunsi ku munsi hari ibikorwa bigenda bikorwa kugira ngo umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi urusheho kuba mwiza.
Yabwiye aba bapolisi ko mu Rwanda ari amahoro, umutekano ari wose kandi rukataje mu iterambere nubwo nk’ahandi hose ku Isi icyorezo cya COVID 19 cyabaye inzitizi ariko ko leta yashyizeho ingamba zo kukirwanya.
U Rwanda rufite Abapolisi basaga 500 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique bagabanyije mu matsinda atatu, abiri ( RWAFPU 1, RWAPSU 2) akorera i Bangui, abapolisi bihariye ( Individual Police officers) bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu n’ itsinda rya gatatu ( RWAFPU2) rikorera mu gace ka Kaga- Bandoro mu Ntara ya Nana – Grebezi mu bilometero 400 uvuye mu murwa mukuru.
Inkuru ya Igihe