Minisitiri Uwacu Julienne yakiriye abakinnyi baheruka guhesha ishema u Rwanda(amafoto)
Ku mugoroba w’uyu wa gatanu, Minisitiri wa Sports n’umuco Mme Uwacu Julienne, yakiriye abakinnyi bagiye bahesha u Rwanda ishema mu mikino itandukanye bagiye baruhagarariramo.
Mu bakinnyi bakiriwe na Minisitiri wa Sports n’umuco, harimo ikipe y’abakobwa ya Volleyball yari ihagararaiye u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika cyabereye i Nairobi igatahukana umwanya wa kabiri ndetse n’itike y’igikombe cy’isi, andi makipe y’igihugu ya Volleyball atandukanye, amakipe ya Basketball ndetse n’abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda muri shampiyona nyafurika y’umukino wa karate.
Iki gikorwa cyo kwakirira aba bakinnyi hamwe cyari kigamije kubashimira uko bagiye bitwara mu marushanwa atandukanye bagiye bitabira mu minsi yashize, yaba ayabereye mu gihugu imbere n’ayabereye mu mahanga.
Abashimiwe bose bagiye batahukana imidari myiza, mu gihe abandi bagiye bacyura imyanya ishimishije.
Mu ijambo rye, Minisitiri Uwacu Julienne yashimiye abitwaye neza mu marushanwa atandukanye bitabiriye, anabasaba kutirara ngo bashyire agati mu ryinyo kuko urugendo ari bwo rugitangira.
Ati”U Rwanda mujya guhagararira mu marushanwa mpuzamahanga, dusubije amaso inyuma mu mateka yacu; ni u Rwanda rubatezeho kuruhesha agaciro. Uyu umusaruro ugaragaza ko byose bishoboka. N’ibindi tugomba kubiharanira ntitwumve ko twageze iyo tujya, ahubwo twumve ko urugendo ari bwo rugitangira ”
Yakomeje agira ati”Nta gihugu na kimwe gifite abonnement yo kubatsinda! ntidushaka amakipe ajya kugerageza”
Minisitiri Uwacu kandi yasabye Abayobozi n’abatoza muri za federasiyo gushyiraho ingamba zo gutuma habaho gahunda zihamye zo gukomeza abakinnyi n’imikinire yabo.
Ati”Uko tujya imbere bizarushaho kugenda bikomera, aho tujya si habi kandi tuzakomeza tubifatanyemo dukomeze duteze imbere siporo.”