Minisitiri Utumatwishima yatanze ubutumwa ku rubyiruko rutunzwe no kunenga iby’abandi
Binyuze ku rubuga rwa X Nyakubahwa Minisitiri w’ Urubyiruko Utumatwishima Jean Népo Abdallah yanenze urubyiruko rutunzwe no kunenga ibyo abandi bafite cyangwa bagezeho ahubwo abagira inama yo gukora bakirinda kwirata no kwigereranya n’ abandi ahubwo bagataka ibyiza u Rwanda rwagezeho ndetse banarukundisha n’ abanyamahanga aho kunenga ibihugu by’amahanga.
Ubu butumwa yabutanze kuri iki Cyumweru kirangiye tariki ya 10 Nzeri 2023 abihereye ku butumwa bwanditswe na Isabelle Titou Sindayirwanya wasubizaga ubutumwa bwari bwanditswe n’uwiyita No Brainer ku rukuta rwa Twitter ameze nk’ uri kunenga Igihugu cy’ u Burundi ku iterambere gifite.
No Brainer yagize ati: “Ariko u Burundi ni iki kiri special bugira? Sindumva indege z’i Burundi cyangwa ikibuga k’indege cyabo. Hano muri East Africa sindumva habaye nk’ikintu cya danger ngo kibere i Burundi! None se i Burundi habayo aba Star? Abantu bajya Burundi sindumva baza bavuga ngo bumiwe.” Asoza asaba abarundi kwiyerekana agira ati: “Abarundi muri he?”
Isabelle yashubije No Brainer muri aya magambo: “Twagatatse iby’ iwacu ariko tukirinda kwendereza abaturanyi.” Akomeza agira ati: “Twakira bihagije abatugana kugira ngo tubahe ikaze risesuye.” Ndetse akomeza avuga ati: “Turi inshuti bihagije kugira ngo dutangarize abandi bike dufite?” Maze asoza avuga ati: “Ushaka akeza aragahebera.”
Minisitiri w’ Urubyiruko Utumatwishima nyuma yo gusoma ubwo butumwa yageneye urubyiruko rwose ubutumwa bukurikira: “Mwaramutse,isomo rikomeye nigiye ku mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame riragira riti: “Never have a bragging mindset as a person or as a country.” bishatse kuvuga ngo Ntukirate aho ugeze kandi nawe ukiri mu bukene, ni bibi. Maze asoza agira inama urubyiruko ati: “Turi bato, dukore, tureke kwirata, kwigereranya n’abavandimwe mwese muhuje urugendo si ubusilimu.”
Uwiyise No Brianer kuri Twitter
Isabelle Titou Sindayirwanya