AmakuruImyidagaduro

Minisitiri Utumatwishima yararikiye abantu kumuherekeza kwa YAGO

Nyuma y’uko umuhanzi YAGO atumiye minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, mu gitaramo cye cyo kumurika Album ye ya mbere yise “SUWEJO” ubu butumire bwakiranywe yombi ndetse buranashimirwa.

Minisitiri Utumatwishima yashimiye Yago Pon Dat wamurarikiye kwitabira igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise ’Suwejo’.

Abinyujije ku rubuga rwa X aho yagaragaje ko yishimiye kuba uyu muhanzi yamutumiye mu gitaramo cye ari nacyo cya mbere kigiye kuba kuva Minisiteri y’Urubyiruko ihawe inshingano nshya zo guteza imbere ubuhanzi.

Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye abamukurikira kwitegura kuzajyana na we mu gitaramo uyu muhanzi azakorera muri Camp Kigali ku wa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

Yagize ati ”Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’Ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yago. Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo. Tuzajyane”.

Yago azamurika umuzingo wa mbere yise “Suwejo” mu gitaramo yatumiyemo abahanzi barimo Bushali, Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy, Kirikou Akili, Double Jay na Levixone.

Iki gitaramo kizayoborwa na Mc Anita Pendo mu gihe MC Dj Phil Peter azaba ari ku byuma avanga imiziki. Kucyinjiramo ni 5000 Frw ku itike ya make, iyisumbuye ni 10.000 Frw, VIP ni 20.000 Frw mu gihe VVIP yagizwe 50.000 Frw.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, ni ryo ryemeje ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco. Izo mpinduka zasize Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) yongerewe inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE); yitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger