AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri Shyaka yavuze impamvu hashyizweho igihe ntarengwa cyo gufunga utubare

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka yasobanuye ko impamvu yo gushyiriraho igihe ntarengwa utubaritigomba gufungiraho buri munsi  ari uko wasangaga hari abakomeza ubuzima busanzwe mu gihe cy’umugoroba nk’aho coronavirus yarangiye.

Ati “Tumaze iminsi tubona amabwiriza adukangurira kugira uko twitwara tukagira uburyo dushobora kwirinda ariko iyo dukomeje gukurikirana dusanga nk’uyu munsi mu mijyi yacu hirya no hino mu cyaro mu kagoroba hari abantu bafatanye nyuma ya saa moya ugasanga ubuzima bwongeye kuba bwa bundi bya bindi byo kwirinda abantu bakabyibagirwa. Haba mu tubari haba hirya no hino abantu bibereyeho kwa kundi uko byari bisanzwe mbese nkaho iki cyorezo kitabahangayikishije.”

Ku bijyanye no gutandukana kw’amasaha mu mijyi no mu cyaro, Minisitiri Shyaka yasobanuye ko bishingiye ku miterere isanzwe y’ubuzima bwo mu mujyi no mu cyaro nayo idahuye.

Ati “Buriya ubuzima bwo mu cyaro n’ubuzima bwo mu mujyi turabizi ko butandukanye. Abantu batuye mu cyaro muri rusange bazinduka kare cyane bajya kwikorera imirimo, bajya mu murima ahenshi saa 17h00 usanga bagiye. Aho bafatira agacupa usanga bibasaba gukora urugendo rurerure, kugira ngo bagere imuhira cyane ko ahenshi banakunda no kuruhuka kare kuko baba bazinduka.

Kubera ko muri aya masaha hari ababa bagikora urugendo hari n’aho usanga badafite nuko bari butege imodoka zishobora kubageza iwabo tukumva ari byiza ko abatuye mu cyaro cyangwa ahatari imijyi bafunga utwo tubari kare ariko bitabujije ko ushaka kugura akayoga akakajyana mu rugo iwe yakagura akakanywerayo ngira ngo ni nabyo byiza.”

Minisitiri Shyaka avuga ko ubuzima bwo mu mijyi bufite umwihariko cyane bitewe n’igihe benshi bataramaho.

Ati “Ubuzima bwo mu mijyi bufite imiterere yabwo, akenshi usanga abakeneye kujya kwimara akanyota batangira kujyayo Saa 18h00, ni yo mpamvu tuvuga tuti iyo agiye akamara isaha imwe kugera kuri atatu, ntacyo biba bitwaye.”

Yavuze ko no muri ayo masaha abantu bagomba kwicara badacucitse nibura hagati yabo harimo intera ya metero imwe kandi bagakurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima cyane ayo gukaraba intoki.

MINALOC yatangaje ko guhera kuwa Gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020, utubari two mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi yo mu Turere tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro (21h00) naho utwo mu cyaro dufunge saa moya z’ijoro (19h00).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger