Minisitiri Richard Sezibera yavuye imuzi ibibazo bikomeje kuba inzitizi ku mubano w’u Rwanda na Uganda
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akanaba umuvugizi wa leta y’u Rwanda Dr. Richard Sezibera yemeje ko umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda uzagenda neza, mu gihe ibibazo bitatu by’ingenzi biwubangamiye bizaba byakemutse.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu.
Minisitiri Sezibera yavuze ko bazi neza ko hari ibibazo ndetse yemwe bimaze imyaka ibiri, gusa avuga ko biri kuganirwaho n’impande zombi mu rwego rwo kubishakira umuti urambye.
Nk’uko Minisitiri Richard Sezibera yabisobanuye, ikibazo cya mbere gikomeje guteza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ariko kiri gushakirwa umuti ni icy’ihohoterwa rikorerwa Abanyarwanda muri Uganda.
Ati” Ikibazo cya mbere n’icy’Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagahohoterwa, bagafungwa, bakicwa urubozo, bagafungirwa ahantu hatazwi muri Uganda.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko Abanyarwanda barenga 190 bagiye bafatwa muri buriya buryo, na ho abagera kuri 986 ari bo bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda. Yavuze kandi ko iyo bariya Banyrawanda bafunguwe bazanwa ku mipaka y’u Rwanda ari intere. Minisitiri Sezibera yakomeje avuga ko aba birukanwa basiga muri Uganda imiryango yabo, abana babo, ubucuruzi bwabo ndetse n’ imitungo yabo.
Ku bwa Minisitiri Richard Sezibera, ngo ibyo leta ya Uganda ikora biba binyuranyije n’amasezerano agenga ibihugu. Yatanze urugero rw’uko iyo hari Umunya-Uganda ufungiye mu Rwanda kubera guhamywa ibyaha runaka, bimenyeshwa Ambasade y’igihugu cye ndetse n’icyo yafungiwe bakakibamenyesha.
Ku kibazo cy’Abanyarwanda, ngo leta ya Uganda nta na kimwe imenyesha u Rwanda, mu gihe u Rwanda ruba rwifuza kumenya aho umuturage warwo ahereye ndetse n’uko abayeho.
Ikindi kibazo gikomeye gikomeje kuba imbogamizi ku mubano wa Uganda n’u Rwanda, ni leta ya Uganda ikomeje kwemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ihakorera ibikorwa byayo. Muri iyi mitwe ifite gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, Minisitiri Sezibera yavuzemo RNC ya Kayumba Nyamwasa cyo kimwe na FDLR.Yavuze kandi ko hari bamwe mu bategetsi ba Uganda bakorana n’iyi mitwe.
Cyakora cyo ngo iki kibazo na cyo cyashyikirijwe leta ya Kampala, bityo hakaba hategerejwe igisubizo.
Ikindi kibazo ari na cyo cya gatatu, ni icy’Abacuruzi n’ibicurzwa by’u Rwanda bikunze gufatirwa muri Uganda ku mpamvu zitumvikana. Yatanze urugero rw’uko nta mata y’amanyarwanda agica Uganda yerekeza mu bindi bihugu.
Muri rusange ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri biganirwaho, ariko nta muti urabasha kuboneka. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni bahuye incuro ebyiri mu rwego rwo kuganira kuri ibi bibazo, gusa na bo ntacyo bigeze bageraho.