AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiriye Israel Mbonyi inama ku gitaramo arimo gutegura

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda Amb. Oliviel Nduhungirehe yagiriye inama umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana Israel Mbonyi ku gitaramo yatangarije abakunzi be ko arimo gutegura kandi kikazaba ari igitaramo gizoza umwaka.

Abicishije ku rubuga rwe rwa X Israel Mbonyi yashyize Video ntoya ku rukuta rwe iteguza abakunzi be ndetse yicaye muri Salle ya Intare Arena ko ariho azakorera igitaramo cye tariki 25/12/2025 umunsi usanzwe wizihirizwaho ibirori bya Noheri avuga ko bafite imyanya irengaho gato ibihumbi 10 y’ abazitabira igitaramo cye yise Icyambu Seson 3

Mu kumusubiza Minisitiri wa Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga Olivier Nduhungirehe Yagize ati:”Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakristu n’abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza!”

Ubutumwa bwa Minister Amb. Olivier NDUHUNGIREHE kuri X agira inama Israel Mbonyi

Abantu benshi bashimiye Minisitiri Nduhungirehe ku nama nziza yagiriye uyu muranyi, ndetse nabo bungamo bagaragaza impungenge  batewe nuko BK ARENA ishhobora kuzuzura maze abantu bakabura aho bicara dore ko iki gitaramo kizaba mu mpera z’ umwaka aho abantu bose baba basangira n’ imiryango yabo iminsi mikuru ya Noheri n’ Ubunani.

Si ubwambere Israel Mbonyi ategura ibitaramo nk’ ibi bikitabirwa n’ babantu benshi ndetse b’ ingeri zose kuko no kuri noheri y’ umwaka ushize wa 2023 nibwo yakoze igitaramo yise Icyambu Season 2 nabwo agikoreye muri BK Arena maze nabwo abantu barakubita barasagura.

Iki gitaramo yise ‘Icyambu Live Concert’, Israel Mbonyi yari yateguye kukimurikiramo album ye nshya yise “Nk’umusirikare”, iyi ndirimbo yayitiriye akaba ari na yo yinjiriyemo ku rubyiniro.

Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’ abantu benshi batanduka nye barimo abanyarwanda n’ abanyamahanga ndetse n’ abandi bahanzi bagenzi be b’ ibyamamare bari baje kumushyigikira barimo nka The Ben, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, VJ Spinny wo muri Uganda, Uncle Austin, Muyoboke Alex, Noopja, Massamba Intore na Aimé Uwimana n’ abandi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger