AmakuruImikino

Minisitiri Nyirasafari yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi

Kuri uyu wa gatandatu ku wa 07 Nzeri, Minisitiri w’umuco na Siporo Mme Nyirasafari Espernce, yasuye ikipe y’igihugu Amvubi iri mu mwiherero i Nyamata agira impanuro aha abakinnyi n’abayobozi bayo.

Magingo aya Amavubi acumbitse muri Golden Tulip Hotel iherereye mu mujyi wa Nyamata mu Bugesera, aho akomeje kwitegura umukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizber muri Qatar muri 2022. Ni umukino ikipe y’igihugu igomba guhuriramo n’ibirwa bya Seychelles ku wa kabiri w’icyumweru gitaha, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni nyuma y’ubanza wabereye i Victoria ku wa kane w’iki cyumweru, Amavubi akawutsinda ku bitego 3-0.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’umuco na Siporo, Minisitiri Nyirasafari yashimiye abagize ikipe y’igihugu Amavubi ku bw’insinzi bakuye muri Seychelles, gusa anabasaba gukora ibishobboka byose kugira ngo bazanatsinde umukino wo kwishyura.

Mu gihe Amavubi yaba asezereye Seychelles, azahita abona itike yo kwinjira mu matsinda y’ijonjora ry’igikombe cya Afurika mu rwego rwo gushaka amakipe atanu azahagararira umugabane mu mikino y’igikombe cy’isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger