AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Nduhungirehe yikomye abategura Miss Rwanda abasaba ibisobanuro ku byo bagenderaho

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yikomye abategura irushanwa rya Miss Rwanda abasaba ibisobanuro ku bigenderwaho hatoranywa abakobwa bahagararira Intara.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss Rwanda ryo gushaka umukobwa uzasimbura uwabaye Miss Rwanda 2019 rimaze guca mu ntara 2 hashakwa abagomba kuzihagararira , bahereye i Burasirazuba bakurikizaho mu Majyaruguru, icyakora kwiyamamariza guhagararira intara ntibivuze kuba ari yo utuyemo.

Ibi bije nyuma y’uko iri rushanwa ryari rivuye i Musanze ahatowe abakobwa 6 bahagarariye intara y’Amajyaruguru.

Muri abo batandatu, umukobwa witwa Umuhoza Doreen, umwe mu bakobwa 6 bahawe amahirwe “PASS” yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, ntazi Umurenge atuyemo ndetse n’umukuru w’Intara y’Amajyaruguru avuga abarizwamo.

Ku wa 28 Ukuboza 2019 abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bashyize kuri konti ya Twitter ifoto igaragaza abakobwa batandatu babonye itike yo guhagararira Intara y’Amajyaguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hiyandikishije abakobwa bagera kuri 75 abageze ahabereye ijonjora kuri La Palme Hotel ni 23 naho abemerewe kubazwa n’Akanama Nkemurampaka bari bujuje ibisabwa ni 14.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabajije niba aba bakobwa ari abaturage bo muri iyi Ntara cyangwa se ari uko biyandikishirijemo bagira ngo gusa bahatanire kwinjira mu mubare w’abakobwa bahatanira iri kamba ry’agaciro kanini ku munyarwandakazi.

Yabajije abategura irushanwa rya Miss Rwanda uko basobanura guhagararira intara mu mahame bagenderaho.

Yagize ati “Ni abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru? Cyangwa biyandikishije mu Majyaruguru kugira ngo gusa bahahatanire? None se guhagararira Intara runaka mu bisobanura gute mu mahame ngenderwaho y’irushanwa rya Miss Rwanda?”

Ukoresha izina rya Kanimba 5 ku rubuga rwa Twitter, yamwuganiye avuga ko bitumvikana ukuntu aba bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu gihe wasanga batazi Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu.

Umukobwa utazi utazi umurenge, Umudugudu n’umuyobozi w’intara atuyemo yatsindiye guhagararira intara y’Amajyaruguru .

Nk’uko bisanzwe yatangiye yivuga amazina ye, akaba ari umukobwa wagerageje gutanga ikiganiro cye atuje cyane ku buryo byateye umunyamakuru amatsiko yokumubaza niba ariko ubusanzwe yitwara mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umuhoza Doreen yasubije ko kwitonda ari inshingano ze kuko aribyo biranga umwari w’Umunyarwanda.

Agikomeza gutangaza bimwe mu bimuranga, yabajijwe n’umunyamakuru Intara ndetse n’akarere yaturutsemo kugira ngo aze kwiyamamariza kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru, Doreen yemeza ko avuka mu Karere ka Musanze kaberagamo igikorwa cy’amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2020, nyuma y’igiherutse kubera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerzuba.

Nyuma yaho yaje kubazwa Umurenge avukamo muri aka Karere, aba aribwo bitangira kumucanga asubiza akoresha ibimenyetso ati” Nihariya hirya wambutse umuhanda ariko kandi ubusanzwe ntuye mu murenge wo muri uyu Mujyi”.

Nyuma yaho yabajijwe umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru naho ibibazo bimubana urusobe. Mu busobanuro yatanze agaragaza imbogamizi zituma atabasha kumenya ibi byose, yavuze ko yakuze yiga mu bigo by’amashuri biga babayo ( Boarding Schools) bigatuma atamenya neza ibijyambere mu Karere atuyemo.

Umuhoza Doreen ufite uburebure bwa metero 1.70m n’ibiro 43kg  mbere yo kubona amahirwe yo gukomeza muri Miss Rwanda 2020, yahisemo kubazwa mu Kinyarwanda, abajijwe impamvu ari aho irushanwa ryaberaga yavuze ko yifuza kuba Miss Rwanda 2020, ngo arashaka gutanga umusanzu we mu mushinga w’urubohero, anavugamo Urubohero ndetse na Made in Rwanda maze abazwa uburyo azabihuza, yahise abazwa icyakorwa kugira ngo abana babakobwa ntibatware inda z’indaro …..bisa naho yagize ubwoba maze ntiyasubiza neza iki kibazo.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko kuri iyi nshuro nta mukobwa uzatsindwa ijonjora rimwe ngo yemererwe kujya guhatanira mu y’indi Ntara.

Ni mu gihe mu bihe bitandukanye umukobwa yashoboraga gutsindirwa mu Majyaruguru akajya kwiyamamariza mu Majyepfo yakwigaragaza mu isura itandukanye n’iya mbere akaba yabona itike yo gukomeza mu irushanwa. Kugeza muri aka kanya twandika iyi nkuru ntacyo abategura Miss Rwanda barasubiza Minisitiri Nduhungirehe.

Ibigenderwaho mu kwiyandikisha mu irushanwa Miss Rwanda 2020, ntaho abategura iri rushanwa bagaragaza umwihariko w’abashaka guhagararira intara muri iri rushanwa. Aha ni naho Minisitiri Nduhungirehe yahereye asaba ibigenderwaho hatorwa abahagararira intara. Ibisabwa ku bakobwa bose biyandikisha mu irushanwa ry’uyu mwaka ni ibi bikurikira:

– Kuba ari Umunyarwandakazi, afite indangamuntu cyangwa pasiporo

– Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 24

– Kuba yararangije amashuri yisumbuye

– Kuba avuga neza Ikinyarwanda ndetse anakoresha urundi rurimi rw’amahanga mu zemewe mu Rwanda

– Kuba afite uburebure bugera nibura kuri santimetero ijana na mirongo irindwi (170 cm)

– Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9

– Kuba atarigeze abyara

– Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

– Kuba atemerewe gushyingirwa mu gihe akiri Nyampinga

– Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;

– Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose agenga uwatorewe kuba Nyampinga

Miss Rwanda 2020 azahembwa imodoka nshya ya Suzuki Swift, umushahara wa buri kwezi azajya ahabwa na African Improved Food ungana n’amafaranga 800 n’ubufasha bw’amafaranga azajya ahabwa na Ecobank. Igisonga cya mbere azahembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 na MD Group ari nayo izajya imuhemba buri kwezi, mu gihe uzahemba igisonga cya kabiri ataratangazwa.

Uzatorwa nka Nyampinga ukunzwe [Miss Popularity] azahita aba umufatanyabikorwa wa MTN Rwanda aho azahembwa miliyoni imwe n’igice akajya ahabwa amafaranga ibihumbi 50 mu gihe yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza gahunda ya “MTN Yolo” ndetse n’uburyo bw’itumanaho mu mwaka wose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger