AmakuruImyidagaduro

Minisitiri Nduhungirehe yavuze kuri Album ya Bruce Melodie ayiha umwanya uzafata muri 2025

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda , Amb.Olivier Nduhungirehe, yanyuzwe na album ’Colorful Generation’ ya Bruce Melodie, ahamya ko atekereza ko izaba imwe mu nziza z’uyu mwaka wa 2025.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku rukuta rwe rwa ’X’, aho yagaragaje ko iyi album ari nziza ku rwego rw’uko yumva ari imwe mu z’umwaka wa 2025.

Ati “Album ’Colorful generation’ ya Bruce Melodie yamaze gusohoka ku mbuga zose zicuruza imiziki, ni imwe muri album nziza z’uyu mwaka.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko zimwe mu ndirimbo yakunze kurusha izindi kuri iyi album zirimo Rosa, Maya, Nzaguha umugisha, Nari nzi ko uzagaruka, Kuki n’iyitwa Sinya.

Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyo kumva iyi album cyabereye muri Kigali Universe ku wa 21 Ukuboza 2024, ahava anayiguze miliyoni 1Frw.

Iyi album y’indirimbo 17 n’inyongezo eshatu yamaze kugera hanze. Iriho izirimo Funga Macho, Bruce Melodie yakoranye na Shaggy, Niki Minaji yakoranye na Blaq Diamond, Sowe, Iyo foto yakoranye na Bien, zamaze gusohoka.

Uretse izasohotse, byitezwe ko abakunzi b’uyu muhanzi bari buhabwe amashusho y’indirimbo yitwa ’Beauty on fire’ Bruce Melodie yakoranye na Joe Boy.

Iyi album ariko kandi yari imaze iminsi yamamazwa iriho indirimbo nka Ndi Umusinzi Bruce Melodie yakoranye na Bull Dogg na Juu yakoranye na Bensoul afatanyije na Bien.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger