Minisitiri Nduhungirehe yateje impaka mu bantu kubera kunenga abogeza imipira mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yateje impaka mu gihugu cyose kubera amagambo yatangaje anenga abanyamakuru bogeza imipira hano mu Rwanda avuga ko ibyo bakora batabikora neza.
Uyu munsi , mu Rwanda Siporo irakunzwe cyane , mu gushaka abakunzi ku ma radiyo rero , Amaradiyo atandukanye yashyizeho gahunda yo kogeza imipira ndetse ari na ko bashishikariza abikorera batandukanye kubajyanira ibikorwa byabo bakabamamariza mu gihe baba bari kogeza imipira dore ko iba inakurikiwe na benshi.
Mu kubanenga Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko biba bibabaje kuba uri kumva umupira ariko abari kuwogeza bagahugira mu kwamamaza aho kuvuga uburyo mu kibuga biri kugenda.
There is nothing more painful than listening to football games on Rwandan radios. Journalists are chatting, joking, advertising for soaps and food, shouting at every attack more than they comment and analyse the game! @FIFAWorldCup
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) June 17, 2018
Yagize ati:”Nta kintu kibabaje nko kumva umupira kuri Radio zo mu Rwanda, Abanyamakuru baba bibereye ku mbuga nkoranyambaga, batera urwenya, bamamaza ibiribwa n’amasabune aho kuvuga uko amakipe ari kwatakana n’uko umukino uri kugenda .”
Akibivuga abantu benshi bahise batangira kugira icyo babivugaho aho ku ikubitiro umunyamakuru Jado Kastar yahise amusubiza ko baba bari kwamamaza kugirango babone icyo bahemba abo banyamakuru , ibi yabimusubije mu ruhererekane rw’ibiganiro bagiranye kuri Twitter.
Jado Kastar yagize ati:”Nyakubahwa aho ndebera match ndabona ikirango cyamamaza budweiser kandi ubuzima burakomeje. Ahubwo se mwadukorera ubuvugizi ibitangazamakuru bya Reta bikava mu masoko y’abikorera nk’uko ahandi bigenda ndetse hakabaho umusoro wo kumva ibyateguwe n’ibitangazamakuru ko ahandi bibaho?”
Mu kumusubiza , Amb. Nduhungirehe yagize ati:” Comparaison yawe ntabwo ari yo. Kuri TV mba mfite amashusho y’umupira (nshobora no gushyira kuri « mute » nkawureba), kandi abanyamakuru ntabwo bafata umwanya wo gusobanura uko Budweiser ifungurwa cyangwa inyobwa. Bo babivugaho gato ubundi bagakomeza.”
Aha Kastar yahise avuga ko babikora mu rwego rwo kwamamaza kugirango haboneke imishahara kuko abanyamakuru bahembwa bitewe nuko bakoze.
Gusa ariko Minisitiri we yavuze ko atabujije abantu kwamamaza ahubwo ko icyo yanze ari ukubivuga buri kanya aho kuvuga umupira.
yagize ati:” Urashaka kutubwira ko radio igomba kumvwa n’abishyura cyangwa abamamaza gusa, ko umuturage wicaye iwe n’akaradio ke atagomba gusaba serivisi nziza ku banyamakuru? Ikibazo ntabwo ari ukwamamaza. Ikibazo ni ukwamamaza buri kanya HAGATI mu mukino, usobanura uko isabune runaka ikoreshwa. Ikibazo ni ukwiganirira nk’aho uri muri salon. Ikibazo ni ugusakuza kuri buri occasion dangereuse, ukavuga «goooooal» udahagarara, warangiza uti: «hanze»!
Mu butumwa yagize asubiza abantu bamubazaga ibibazo bitandukanye, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibi yabivuze nk’umuntu wumva Radio bityo ko afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashatse kuri service ahabwa.