Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mashusho y’indirimbo “Igitekerezo”ya King James
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yishimiye amashusho y’indirimbo “Igitekerezo” ya King James yavuzweho na benshi kubera umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu uyu muhanzi yakoreshejemo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Amb.Nduhungirehe Olivier yatangaje ko iyi video ari umwihariko ndetse agaragaza ko bidasubirwaho yari asanzwe anakunda ibihangano bya King James cyane cyane iyi ndirimbo ye nshya “Igitekerezo”.
Yagize ati“Uyu ni umuntu wanjye (KingRuhumuriza), videwo ihebuje ku ndirimbo y’agahebuzo.”
Ku mugoroba wo kuwa kane takiki 16 Mutarama 2019, nibwo, King James uririmba mu nyana ya R&B yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo igitekerezo yasohoye mu buryo bw’amajwi mu mpera z’umwaka ushize.
Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo,benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda batanze ibitekerezo byabo kuri You Tube ko bishimiye icyemezo cya King James cyo gukoresha umuntu ufite ubumuga bw’uruhu mu ndirimbo ye.
King James yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukoresha uyu mukobwa bikomotse ku tuvidewo yabonye kuri You Tube tugaragaza uburyo abafite ubumuga bw’uruhu bafatwa nabi muri Tanzania asanga bihabanye n’uko mu Rwanda bimeze.
Yagize ati:” Narindi kureba kuri Youtube mbona utuvedeo two muri Tanzaniya ukuntu abantu bafite ubumuga bw’uruhu batabafata neza ariko ndebye hano mu Rwanda mbona ntakibazo gihari, ndavuga nti byanze bikunze ntibibura kuko hari abantu bashobora kumva abantu bafite ubumuga bw’uruhu batabasobanukiwe , nshaka gukora ikintu nkicyo cyo gutanga ubutumwa.”
Yakomeje agira ati:”Akenshi bavuga ko indirimbo nkora zikundwa cyane n’ab’igitsina gore, rero abakobwa nk’abo babana n’ubumuga bw’uruhu cyangwa ubundi ubwaribwo bwose bakunda kwitinya, mbona rero yaba message nziza yo kumvikanisha ko na bo bashobora gukunda bashobora gukundwa ndetse bafite ibyo bashoboye mu buzima bwa buri munsi.”
Mu ndirimbo’ Igitekerezo’, King James aba aririmba amagambo y’imitoma, abwira umukobwa ko atazi uburyo byamujemo akamukunda. Ibi byose aba abikorera uyu mukobwa yahisemo gukoresha muri Video y’iyi ndirimbo.
Reba amashusho y’indirimbo “Igitekerezo” ya King James