Minisitiri Nduhungirehe ntavuga rumwe na FERWAFA ku bushobozi bw’abasifuzi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba. Olivier Nduhungirehe, n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ntibavuga rumwe ku bushobozi bw’abasifuzi bo muri shampiyona y’u Rwanda kuko hari ibyemezo bimwe bafata bidakwiye ndetse uyu muminisitiri we akavuga ko banamunzwe na ruswa.
Muri shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ni kenshi havugwa imisifurire mibi ndetse n’imyitwarire mibi iranga abasifuzi ndetse bikanavugwa ko barya ruswa.
Amakipe atandukanye yagiye yandikira FERWAFA mu bihe bitandukanye agaragaza ko atishimira na gato ibyemezo biba byafashwe n’abasifuzi kuko rimwe na rimwe babogamira ku ikipe imwe bagamije kuyishakira insinzi cyangwa se kunganya.
Mu minsi 2 ya shampiyona iheruka, ni ukuvuga umunsi wa 21 n’u wa 23 amakipe ya Police FC na Mukura VS yandikiye FERWAFA asaba kurenganurwa bitewe nuko ngo bari bibwe n’abasifuzi.
Tariki ya 6 Werurwe, Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) burisaba kurenganurwa ku karengane bavuga ko iriya kipe yakorewe ubwo yatsindwaga na APR FC 1-0. Iriya ntsinzi ya APR FC yabonetse mu mikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona yabaye tariki ya 04 Werurwe ubwo Police FC yari yasuye APR FC ikayitsinda. Police FC ivuga ko yibwe penariti.
Mukura VS na yo yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA mu rwego rwo kugaragaza ko itanyuzwe n’imisufurire yo ku mukino yanganyijemo na AS Kigali 2-2. Yanasabye FERWAFA gusuzumana ubushishozi amashusho yo kuri uwo mukino ikabona gufata ibyemezo bikwiye mu guteza imbere umupira.
Uretse ibi kandi, hari amakuru avuga ko hari bamwe mu basifuzi byajya gusifura bafite telefoni mu mufuka, ibintu bitemewe mu mategeko agenga umupira w’amaguru.
Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bayobozi bakunda gutanga ibitekerezo byabo ku ngingo zitandukanye ndetse yanatangaje ko aba atanga ibyo bitekerezo nk’umunyarwanda atabitanga nk’umuyobozi.
Kuri iki kibazo cy’imisifurire yagize ati ” Mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’imisifurire, ku buryo FERWAFA igomba kugifatira ingamba. Hari ubushobozi buke bw’abasifuzi, hakaba ndetse na ruswa yafashe indi ntera. Ntibyumvikana ukuntu ikipe ya Police FC ishobora kwibwa penalties eshatu (3) zose mu mikino ibiri!”
FERWAFA yamusubije igira iti “Nyakubahwa Minisitiri, murakoze ku bitekerezo byanyu. Icyakora ntitwemeranya namwe ku kuba muvuga ko abasifuzi bacu bafite ubushobozi buke, cyane cyane ko kumenya ko ibyemezo by’umusifuzi aribyo cyangwa atari byo bisaba ubumenyi buhagije mu misifurire.”
Yakomeje inavuga ku kibazo cya ruswa, iti “Ku birebana na Ruswa, turizera ko mutabihamya kuri uru rwego mutabifitiye ibimenyetso. Byaba byiza muduhaye ibyo bimenyetso bya ruswa yafashe indi ntera muri ruhago yacu kugira ngo dufatanye n’inzego zibishinzwe kubirwanya twivuye inyuma.”
Imisifurire ikomeje kuba ikibazo kuko ku munsi wa 21 wa shampiyona amakipe abiri amaze kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA arisaba guhafatira ibihano abasifuzi, aho tariki ya 03 Werurwe 2020, Espoir FC yandikiye FERWAFA iyisaba gufatira umusifuzi wasifuye umukino wayihuje na Gicumbi FC ibihano.