Minisitiri Ndagijimana Uzziel yatangaje ko ingengo y’imari ya 2019/2020 yiyongereye
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel,yagaragejo ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8.4% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019/2020, bukomeza kuzamuka ku gipimo cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri no ku gipimo cya 11.9% mu gihembwe cya gatatu, asobanura ko bigaragaza ko mu mezi 9 ya mbere ubukungu bwazamutse ku mpuzandengo ya 10.9% ugereranyije na 8.3% byo mu mezi nk’ayo yo mu 2018/2019.
Yagaragaje kandi ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 yiyongereye igera ku mafaranga miriyari 3017.1 ivuye kuri miriyari 2876.9 bitewe n’ibintu bitandukanye byabaye muri uyu mwaka birimo ambasade nshya zafunguwe, kongerera ubushobozi mituweri, n’ibindi
Yabitangaje kuwa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020 imbere y’Inteko rusange y’Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, agaragaza uko ingengo y’imari yavuguruwe.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ku bijyanye no gushyira mu bikorwa ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020 kugera mu mpera za Nzeri 2019 biri ku kigero kiza.
Ati “Ku bijyanye n’uburyo amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukuboza 2019, imibare dufite igaragaza ko twakoresheje amafaranga agera kuri miriyari 1507.1 akaba yariyongereyeho miriyari 10.5 ugereranyije na miriyari 1496.6 twateganyaga gukoresha.”
Yakomeje avuga ko basaba ko ingengo y’imari ingana na miriyari 2876.9 z’amafaranga y’u Rwanda yari isanzwe yaremejwe yiyongera ku mpamvu zitandukanye.
Ati “Turasaba ko ingengi y’imari ya miriyari 2876.9 yari isanzwe yaremejwe n’inteko yiyongera ikagera kuri miriyari 3017.1 z’amafaranga y’u Rwanda bivuze ko yiyongeraho agera kuri miriyari 140.1.
Amafaranga ava imbere mu gihugu ariyongera ave kuri miriyari 1726.2 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miriyari 1801.9, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miriyari 75.7. Iyo nyongera izaturuka ahanini ku mafaranga ava mu misoro ateganyijwe kwiyongera kubera izamuka ry’ubukungu ndetse no ku yandi mafaranga yinjizwa mu ngengo y’imari atari imisoro.”
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko amafaranga aturuka mu nkunga z’amahanga azagabanukaho miriyari 6.8 akava kuri miriyari 409.8 akagera kuri miriyari 403.
Uburyo ayo mafaranga y’ingengo y’imari yiyongereye azakoreshwa, Dr. Ndagijimana yagize ati “Ingengo y’imari isanzwe iriyongera kuva miriyari 1424.5 agere kuri miriyari 1548.6 bivuze ko yiyongeraho agera kuri miriyari 124.1.
Iyo nyongera ikaba izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kwishyura imishahara y’abaganga bashya no kubazamura mu ntera, kubonera ubushobzi za ambasade nshya ari zo iya Accra muri Ghana, i Rabat muri Morocco na Doha muri Qatar n’izindi nzego za Leta nka minisiteri nshya y’umutekano n’ikigo gishya cy’amazi. Harimo kandi kongera amafaranga afasha mu bwisungane mu kwivuza (mituweri) ndetse n’amafaranga afasha gahunda yo gutanga amata arimo ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri binyuze muri gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato.
Hari kandi n’inyongera ku bikorwa bijyanye na siporo n’imyidagaduro birimo kwitegura kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika ya CHAN ndetse n’ay’umupira w’intoki wa Basketball.”
Amafaranga agenewe imishinga aziyongera ave kuri miriyari 1152.1 agere ku imiiyari 1156.2, bivuze ko yiyongeraho agera kuri miriyari imwe. Agenewe ishoramari rya Leta azava kuri miriyari 244.1 agere kuri miriyari 257.2.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yijeje ko iyo ngengo y’imari ivuguruye izagerwaho kuko byumvikanweho n’inzego zose bireba.
Abadepite basabye umwanya w’ijambo bagaragaje ko hari izamuka ry’ibiciro ku masoko muri iyi minsi, ku bintu bitandukanye birimo n’ibiciro bya gaze bishobora guca intege abazikoresha bigatuma hangizwa ibidukikije.