AmakuruPolitiki

Minisitiri Musabyimana yanenze ababyeyi bihagiriza mu tubari bakirengagiza abo basize mu ngo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude banenze ingeso ikigaragara ku babyeyi birirwa bifashe neza mu tubari bakirengagiza abo baba basize mu ngo avuga ko biteza umurindi imirire mibi n’igwingira bikigaragara mu Gihugu.

Ubwo Minisitiri Musabyimana yagiranaga ikiganiro n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abahagarariye amadini n’amatorero, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere n’abahagarariye inzego z’umutekano muri iyo Ntara, yabasabye kwita ku kibazo cy’ababyeyi badukanye ingesi yo kujya kwiyakirira mu tubari bakirengagiza abo baba basize mu ngo.

Yagize ati” Mu bibazo bikigaragara muri iyi Ntara, harimo n’ikibazo cy’abana bafite imirire mibi n’igwingira nyamara urebye ibiribwa biboneka ino usanga bidakwiye. Hari ingeso yadutse muri bamwe mu babyeyi birirwa mu tubari banywa banarya inyama, amagi n’ibindi ariko ugasanga badashobora kugira icyo bageza mu rugo bakabirira iyo.”

” Tudafatanyije ngo iki kibazo kirangire bizakomeza kugira ingaruka ku miryango kuko iyo urebye muri iyo miryango usanga ari nayo yugarijwe n’ibibazo by’imirire mibi n’igwingira mu bana. Biragayitse gusanga umuntu yiteretse brochettes, bokesheje inyama ariko mu rugo ugasanga ntazigerayo kandi usanga hariyo abazikeneye barazibuze nyamara umwe aziririrwa mu kabari.”

Ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi giteye gite mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu bushakashatsi bwa gatandatu ku mibereho y’abaturage buzwi ku izina rya Rwanda Demographic and Health Survey (RDHS), bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), bwa 2019-2020 bwerekanye ko mu Ntara y’Amajyaruguru igwingira ry’abana rigeze kuri 41% rivuye kuri 39% muri 2014-2015 ku izamuka rya 2% mu gihe mu zindi Ntara ho iyi mibare yari yamanutse.

Akarere ka Musanze niko kaza ku isonga mu kugira abana bagwingiye kuko bavuye kuri 37.8% muri 2015 bakagera kuri 45.4% muri 2020, Burera yavuye kuri 42.9% igera kuri 41.6%, Gicumbi yavuye kuri 36.6% igera kuri 42.2%, Gakenke yavuye kuri 46% igera kuri 39.3% mu gihe Rulindo yavuye kuri 33.8% igera kuri 29.7% .

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko muri rusange mu gihugu igwingira ry’abana riri kuri 33% rivuye kuri 38% bivuze ko habayeho igabanyuka rya 5%, bihabanye cyane n’uko mu Ntara y’Amajyaruguru byari bimeze kuko ho mu Turere twa Musanze na Gicumbi ho imibare yazamutse nyamara utwo turere dukungahaye ku buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo agasaba abaturage gufata ingamba zikomeye mu guhangana nacyo cyane ko urebye ibikenewe ngo kiranduke byose ushobora kubibona muri iyo Ntara.

Yagize ati” Turimo gukorana n’ibigo nderabuzima kugira ngo baturebere ku babyeyi bajya kwipimisha ku batwite uko abana babo bahagaze, dore ko umubyeyi ashobora gutwita umwana akagwingirira mu nda akazavukana icyo kibazo. Turabakangurira no kuturebera ku babyeyi bafite abana bamaze kuvuka, mu gihe bagiye kubakingiza tumenye abafite ikibazo cy’igwingira, kugira ngo dukomeze gufata ingamba zo kubitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean Marie Vianney Mbonyintwari, avuga ko nk’akarere gakungahaye cyane ku mata kabona litiro zirenga ibihumbi 110 ku munsi, bashyizeho ubukangurambaga bunyuze mu baturage bwiswe Nyira nkugire tugeraneyo, bugamije gufashanya no kwigishanya binyuze mu baturage n’abayobozi kandi ko nta kabuza bibwitezeho umusaruro uzatuma bahangana n’iki kibazo cy’igwingira ry’abana.

Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye aho bageze kuri 41%, Intara y’Iburengerazuba ikagira abana 40%, Intara y’Amajyepfo 33%, Intara y’Iburasirazuba abana bagwingiye ni 29% mu gihe Umujyi wa Kigali uri kuri 21%.

Uturere dutandatu tuza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bafite ikibazo cy’igwingira mu gihugu ni Musanze, Ngororero, Nyabihu, Burera, Rubavu na Gicumbi.

Zimwe mu nama zitangwa ngo ikibazo cy’igwingira ry’abana kirandurwe, zirimo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuva agitwita kugeza byibuze ku minsi 1000 ya mbere y’umwana na nyina, kugabura indyo yuzuye kandi ku gihe, kurinda umubyeyi n’umwana imvune, kugira isuku ihagije no kubahiriza inama zitangwa n’abahanga mu buzima harimo no kwivuza neza igihe cyose hagaragaye ikibazo cy’uburwayi.

Yanditswe na Bazatsinda J.Claude

Twitter
WhatsApp
FbMessenger