Minisitiri Evode ari kwicuza nyuma yo guhutaza umusekirite w’umugore
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yicujije impamvu yahutaje umusekirite w’umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali ndetse anabisabira imbabazi kuko abona bitari bikwiye ku muntu w’umuyobozi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, usaka abinjira muri Grande Pension Plaza, akikubita hasi.
Uwitwa Hakuzwumuremyi Joseph yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”
Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.
Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”
Iki gikorwa cyasembuye ibitekerezo binyuranye, bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko igikorwa nk’iki kiba ku muntu uri mu bagize Guverinoma.
Min @EvodeU mu kanya ahiritse umukobwa wo muri @isco ushinzwe gusaka abinjira muri Grande Pension Plaza yikubita hasi! Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk'abandi undi ahita amuhirika yitura hasi. So Sad #RwOT
— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) February 3, 2020
I deeply regret what happened. It should not have happened to me as a leader and public official. I already apologized to the ISCO staff and I now do so publicly and apologize to the public as well. https://t.co/QtTeeId1Hn
— Hon. Evode Uwizeyimana (@EvodeU) February 3, 2020