AmakuruAmakuru ashushye

Minisitiri Edouard Ngirente yavuze kuri Bamporiki Edouard anakomoza ku ngamba nshya za leta

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku buzima bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kuba Leta yiyemeza gukurikirana Umuyobozi wo ku rwego rwa minisitiri ari ikimenyetso nta kuka ko nta kujenjekera uwo yagaragayeho bizigera bibaho.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa ingamba leta yafashe zo kurandura ruswa yatangiye kugaragara mu nzego nkuru za leta , Minisitiri Dr Ngirente Edouard yamusubije ko leta itemera ruswa ,ari nayo mpamvu ikurikirana n’uri ku rwego rwa minisitiri.

Yagize ati “Niyo gahunda ya Leta, ubundi ntabwo twemera ruswa , byaravuzwe incuro nyinshi, ariko murabizi nyine n’abaminisitiri bava mu banyarwanda, twe twifuza ko icika burundu, umunyarwanda wese yabonekaho icyambere biratubabaza,ariko agakurikiranywa. Kuba na minisitiri wayifatiwemo akurikiranywa, byerekana ko nta kuyihanganira bishoboka”

Minisitiri Dr Edouard yakomeje avuga ko minisitiri wariye ruswa yemeye icyaha kandi ubu ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, bityo ko n’uwakoze icyaha wese akabyemera ari intambwe nziza kandi yorohereza ubutabera.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard yavuze ibi ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu, aho Guverioma yiteguye gufata ingamba zose zishoboka, kugira ngo ibiciro ku isoko bidakomeza kuzamuka mu buryo bibera umutwaro abanyarwanda.

Kuri iki yagize ati “Guverinoma irongera guhumuriza abaturarwanda bose ko izakomeza gushyiraho ingamba zose ishobora kugira ngo ibiciro bidakomeza kwiyongera bikabije, nubwo biziyongera ariko ntibikabye cyane kugira ngo bitabera umuzigo abanyarwanda mu guhaha.”

Ikizera agishingira ku kuba kuri ubu ubukungu bwazamutse biturutse ahanini ku bufatanye bwa Guverinoma n’Abanyarwanda bose muri rusange mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyane cyane bitabira gahunda yo kwikingiza

Guverinoma y’u Rwanda yongereye mu kigega nzahurabukungu, miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo akomeze kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byagizweho ingaruka na Covid-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger