Minisitiri Dr.Bizimana Jean Damascene yavuze icyakorwa ngo ubumwe n’ubwiyunge biganze mu Banyarwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, ni umunsi wa Kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano ikomeje gutangirwamo ibitekerezo butandukanye byubaka ihihugu n’iterambere ry’abahituye.
Muri iyi nama yo kuri uyu munsi Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko u Rwanda rukataje muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ubu Abanyarwanda basaga 94.7 bemera ko Ubumwe n’Ubwiyunge bwagezweho.
Agaragaza ishusho y’uko ubumwe n’ubwiyunge bimaze kugerwaho ku kigero cyiza Ati”Igipimo cyakozwe n’abashakashatsi cyakozwe muri 2020,cyerekana ko Abanyarwanda 94.7 % bemera ko ubumwe bwagezweho ndetse bakabufata nk’inshingano bageraho ku bufatanye nta gahato.”
Yavuze ko gahunda eshanu zirimo Ndi Umunyarwanda, Uburezi budaheza, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Itorero, Girinka zishimirwa n’Abanyarwanda hejuru ya 98%.
Imiyoborere myiza,umutekano no kugira amahirwe angana nuburenganzira kuri bose byishimirwa ku gipimo kiri hejuru ya 93%.
Yavuzeko ikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ari ingengabitekerezo ya Jenoside igabanuka ariko ntishire.
Minisitiri Bizimana yavuze ko urubyiruko rwagaragayeho iyi ngengabitekerezo muri 2021 ari abantu 57 muri 184 bakurikiranwe mu gihe cyo kwibuka uwo mwaka.
Mu gihe cyo kwibuka muri 2022,Ingengabitekerezo ya jenoside yagaragaye ku rubyiruko 44 mu bantu 179 bakurikiranwe.
Mu myaka itanu ishize,Ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5 %.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko mu ngamba zubakiye ku muco no ku muryango zafasha u Rwanda mu rugendo rwo gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’abanyarwanda harimo ko:
Hakenewe gukomeza ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu gihugu no mu mahanga kandi mu nzego zose
Kuvugurura itorero ry’umudugudu no gushyira itorero mu ifatanyabikorwa rya buri mwaka muri buri rwego.
Hakenewe gutegura neza abarimu b’amateka n’uburere mboneragihugu no kwigisha amateka mu mashami yose y’amashuri makuru na kaminuza kugira ngo umunyarwanda wese uyarangijemo abe ayafitemo ubumenyi.
Amadini,amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere bakwiriye kwigisha abayoboke babo amateka no kubasobanurira ibibazo byo mu karere bigira ingaruka ku Rwanda.
Hakenewe uruhare rw’ababyeyi mu gutoza abana babo indangagaciro nk’ubuvandimwe,ubufatanye,ubwizerane,ubworoherane,ubushishozi,ukuri,ubutwari ishyaka,ishema,ubupfura,ubunyangamugayo n’izindi no kubwiza abana ukuri ku mateka nyayo y’igihugu