Minisitiri Busingye yashinje itangazamakuru rya Uganda kubangamira amasezerano ya Luanda
Minisitiri w’ubutabera Jonson Busingye, yavuze ko ikwirakwiza ry’inkuru z’ibinyoma rikomeje gukorwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda; ari ryo rikomeje kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ikinyamakuru New Vision cya leta ya Uganda cyanditse inkuru ivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Dr. Kiiza Besigye, umukeba w’ibihe byose wa perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Iyi nkuru ya New Vison yavugaga ko perezida Kagame na Besigye babonaniye i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Minisitiri Busingye usanzwe ari n’intumwa nkuru ya leta y’u Rwanda, yavuze ko ku mugoroba w’uwa gatandatu w’icyumweru gishize yavuganye na mugenzi we wo muri Uganda, William Byaruhanga, amumenyesha ibya ziriya mpuha z’uko Kagame yabonanye na Besigye.
Ati” Nashakaga gukuraho urujijo kugira ngo we na leta ye bamenye ko ibyavuzwe byari ibihuha.”
Iyi nkuru ya New Vision yaje ikurikira izindi z’impimbano iki gitangazamakuru cyagiye cyandika.
Minisitiri Busingye yavuze ko mugenzi we wa Uganda yamusubije ko na we iyo nkuru yayibonye ndetse ko byanamubabaje, gusa ko ntacyo yabivugaho.
Iyi nkuru ya New Vision yaje mu gihe u Rwanda na Uganda barimo bashaka uko bakemura ibibazo bafitanye, nyuma y’amasezerano impande zombi zasinyiye i Luanda muri Angola muri Kanama uyu mwaka.
Minisitiri Busingye ahamya ko inkuru nk’iriya New Vision ishobora gukoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano.
Ati” Ni byo ashobora [amakuru y’ibihuha] kubangamira ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Luanda. Ku wa 16 Nzeri mu nama yabereye i Kigali ikurikira iy’i Luanda, twemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamira ibihugu ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”
Magingo aya ntabwo Uganda irasaba ibitangazamakuru byayo kureka gukomeza gukwirakwiza inkuru z’impimbano, nta n’ibisobanuro iratanga ku kihishe inyuma y’iriya nkuru.