AmakuruImyidagaduro

Minisitiri Busingye yakebuye abava gufasha muri ibi bihe bya COVID bakifotoza

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangaje ko nta bikorwa byo kwiyamamaza bihari byatuma ufashije abagizweho ingaruka na Covid-19 abishakiraho kwamamara abinyujije mu kwifotozanya nabo ndetse n’ibyo yabahaye kugira ngo akunde yiyerekane.

Busingye avuze ibi mu gihe hashize iminsi mike abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko batishimiye kuba hari abatanga ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ku batishoboye muri iki gihe bakabyuririraho bakifotozanya nabo maze amafoto bakayakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo ari nako bandikaho amagambo asize umunyu.

Kuva Leta yafata ingamba z’uko abantu bose baguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19 giterwa na Coronavirus, hari abagizweho ingaruka n’izi ngamba ariko Leta yiyemeza kubafasha.

Imiryango itandukanye, ibigo by’ubucuruzi, kompanyi zitandukanye n’abandi biyemeje kunganira Leta muri iki gikorwa batanga ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku bitandukanye.

Ni igikorwa cyashimwe na benshi, abandi bagaragaza ko bidahesha Imana icyubahiro kuba uwafashije yifotozanya n’abo yafashishije, amafoto agasakazwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ijwi rya benshi ryavuze ko abari gufashwa atari uko bari bakenye mu buzima busanzwe ahubwo ko byaturutse ku kuba ntacyo bari gukora muri iki gihe. Hari n’abisunze Bibiliya bavuga ko iyo ukuboko kw’iburyo gutanze ukw’ibumuso kudakwiye kubimenya.

Minisitiri Johnston Busingye, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko hari abuririye kuri gahunda ya Leta yo gufasha bakabikora nta rwego na rumwe bamenyesheje biteza akavuyo.

Yavuze ko igikorwa cyo gufasha ari cyiza ariko ko gikwiye gukorwa mu buryo bunoze kandi inzego zibizi. Busingye avuga ko nta gikorwa cyo kwiyamamaza gihari ku buryo ugiye gufasha we yanifotozanya n’abo yagiye gufasha.

Ati “……Ntabwo turi mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Turi mu gikorwa cyo kurwanya iki cyorezo. Niba ufite ibyo ushaka gufasha abaturage b’aha n’aha, jya kuri uwo Mudugudu, jya kuri uwo Murenge, jya kuri ako Kagari ubabwire ibyo ufite babishyire muri gahunda babitange.”

Yavuze ko niba uwafashije yifuza kuvugwa ngo ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge n’Akagari bwabimufashamo.

Ati “Niba ushaka ko bavuga ko ari nawe wabizanye umuyobozi ku Karere ku Murenge ku Kagari barabigufashamo.”

Minisitiri Busingye yavuze ko gufasha bitabujijwe ahubwo ko ufasha akwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger