AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Minisitiri Bamporiki yagize icyo avuga kuri Kapiteni w’Ikipe y’Abagore Wambitswe Impeta n’Uwo Bahuje Igitsina

Mu minsi ishize imwe mu nkuru zavugishije benshi ni iya Tierra Monay Henderson, akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino Basketball kubera ko yeruye ko ari umwe mubera ababana bahuje igitsina benshi bita ‘Ubutinganyi’ ndetse yanamaze kwemerera mugenzi we Amanda Thompson ko bazabana.

Uyu muco ntabwo umenyerewe mu Rwanda, ndetse benshi babifata nk’ishyano ryacitse , gusa kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rihana aba bantu babana bahuje igitsina, kimwe n’uko Leta itegeze itangaza ko byemewe.

Ibi byatumye bikurura ikiganiro mpaka aho bamwe bavuze ko ari uburenganzira bwabo, ni mu gihe abandi bavuze ko atari umuco ukwiye mu Rwanda, Munyakazi Sadate we wahoze ayobora Rayon Sports yasabye ko yakwamburwa Ubwenegihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco , Min.Bamporiki Eduard abona Minisiteri itahagurutwa n’umukinnyi w’urwanda uherutse kwambikwa impeta n’uwo bahuje igitsina.

Inkuru bisa

Sadate yasabiye ikintu gikomeye kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Basketbal wemeye gushyingiranwa n’umukobwa mugenzi we(Amafoto)

Min. Bamporiki Edouard nk’umwe mu bayoboye Minisiteri ifite gusigasira umuco mu inshingano ,ubwo yari mu ikiganiro urubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda ejo tariki ya 21 Nyakanga 2021 ,yasabwe kugira icyo avuga kugikorwa cya Kapitani Monay na Amanda bakoze,abazwa niba ntacyo baribugikoreho.

Yaravuze ati:” Minisiteri ntiyahagurutswa n’abana bikoreye ibintu ku giti cyabo uko babyumva, keretse tubonye ko hari benshi batangiye kubyandura”.

We abona ntagikuba cyacitse, nta shyano ryaguye, kuko ibyo ababakobwa bakoze nta tegeko bishe.

Yagize ati: buriya mu Rwanda igikuba gicika iyo hari itegeko ryapfuye…. Ntago rero ikintu cyose kizajya kiza ngo duhaguruke ngo umuco wacu uracitse.”

Min. Bamporiki ntiyemera ko ibyo Kapiteni Monay na Amanda bakoze ari umuhango kuko ngo Abanyarwanda bafite uko bakora umuhango ,ku w’ubukwe bakarambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana. abonako ibyo bakoze ari ukwifotoza , kwikinira, bityo ngo ntibakwiye gutuma abantu bacika ururondogoro.

Tierra Monay Henderson w’imyaka 34 asanzwe aba muri Romania ari naho akina umukino wa Basketball mu ikipe ya Constanta, ariko akaba afite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari mu Rwanda muri uku kwezi ayoboye bagenzi be mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu bagore kizabera muri Cameroun muri Nzeri 2021.

Iyi tike yaje kwegukanwa na Kenya yatsinze Misiri ku mukino wa nyuma, ni mu gihe u Rwanda rwabonye umwanya wa 3, nyuma y’iri rushanwa nibwo hataniye kujya hanze amafoto y’uyu mukobwa yo muri Gicurasi 2021 ubwo Thompson yamusabaga kuzamubera umugore na we akabyemera.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger