AmakuruImyidagaduro

Minisitiri Bamporiki Eduard yagize icyo asaba umuhanzi Niyo Bosco nyuma y’indirimbo nshya yise “PIYAPURESHA”

Umuhanzi Niyo Bosco ukomeje kwagura umubare munini wabamukuriira cyangwa se abakunda ibihangano bye yashimiwe na Minisitiri w’Uburubyiruko n’umuco Bamporiki Eduard nyuma y’igihangano gishya amaze gushyira ahagaragara.

Ubundi iyi ndirimbo Niyo Bosco yayise ‘Piyapuresha’ ni indirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bitewe n’ubutumwa burimo aho aba akebura abantu bishora mu ngeso mbi bagendeye mu kigare.

Iyi ni indirimbo yazamuye amarangamutima ya benshi barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard aho yamushimiye ndetse amusaba gukomeza gutanga izo mpanuro.

Mu butumwa Minisitiri Bampriki yashyuze ku rubuga rwa Twitter yanditse agira ati
Ati” Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco, wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.”

Minisitir Bamporiki ni umwe mubayobozi bakunze gukebura kenshi na kenshi abahanzi ndetse n’abandi biganjemo urubyiruko abagira inama cyangwa abashimira ku bintu bitandukanye.

Iyi ndirimbo ya Niyo Bosco yasohotse mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 262..

Irene Murindahabi umuyobozi wa MIE Empire akaba ari nawe mujyanama w’umuhanzi Niyo Bosco, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’abantu bose, umusore cyangwa umukobwa wishora mu mico mibi atabyishimiye iyi ndirimbo iramureba, umuntu wese wifuza kureka imico mibi akaba umuntu yifuza n’ababyeyi be bifuje kuva kera iyi ndirimbo iramureba.

Irene avuko Piyapuresha ari ijambo ry’icyongereza risobanura ukuntu umuntu ajya mu kigare kibi kikaba cyakwangiza imico ye ari nabyo usanga byugariije cyangwa se usanga biri mu rubyiruko kenshi kuko urubyiruko batangira mu mikurire yabo nta kibazo rufite mu kijyane n’imyitwarire, ikinyabupfura n’ibindi ariko uko agendana na bagenzi be agatangira kugenda imico ye ipfa ajya mu businzi mu biyobyabwenge, mu busambanyi nyamara cyera yari umwana mwiza.

Yumve

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger