Minisitiri Bamporiki Edouard yagize icyo asaba urubyiruko rw’u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco muri minisiteri y’ Urubyiruko n’ Umuco Bamporiki Edouard, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’umuco w’ubupfura rwirinda ruswa iyo ariyo yose ndetse rukanaharanira kugira inzozi z’icyerekezo cyiza.
Edouard Bampariki, Ibi yabigarutseho Ejo ku wa Gatatu taliki ya 27 Ugushyingo 2019, ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko ku kurwanya Ruswa.
Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko ruswa igihari mu rubyiruko cyane cyane mu manota no mu gusaba akazi.
Bamporoki yavuze ko Urubyiruko rufite imbaraga kuburyo zakoreshwa mu kwamagana Ruswa, anasaba urwego rw’ umuvunyi gukorana n’ abantu bakuze babaye inyamugayo bakirinda ruswa.
Mu Rwanda 70% ni urubyiruko. Murekezi yasabye urubyiruko kuba intangarugero mu kurwanya ruswa.
Yagize ati “Ruswa irigaragaza niyo mpamvu urebye imibare dufite, usanga ruswa mu gushaka akazi, ruswa mu gushaka amanota, kandi mu rubyiruko. Niyo mpamvu twaganiriye n’ urubyiruko kugira ngo bayirinde kandi batoze barumuna babo kwirinda iyo ruswa”.
Ku rutonde rukorwa n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa Transparency International, u Rwanda ruri ku mwanya 4 muri Afurika no ku mwanya wa 44 ku Isi mu bihugu byafashe iyambere mu kurwanya ruswa.