Amakuru ashushyeImyidagaduro

Minisiteri yumuco na siporo iramagana abakobwa bajya mumarushanwa bagasebya igihugu

MINISIPOC yanenze bikomeye abakobwa bajya mu marushanwa yubwiza bitazwi ninzego zibishinzwe bagerayo bagakora ibikorwa bihabanye numuco nyarwanda.

Banyampinga b’urwanda cyangwa abandi bo mu bindi bihugu bajya bahurira mumarushanwa menshi agiye atgandukanye aba abasaba gukora imyiyereko mu buryo butandukanye, urugero rukunzwe kugarukwaho na benshi ni imyiyereko ikorwa bambaye umwenda wa Bikini usanzwe wambarwa numuntu ugiye mubwogero.

Bamwe mu baba bahagarariye u Rwanda bagerayo bakanga kwambara iyi myenda igaragaza ibice byumubiri abandi bakayambara cyakora bamwe barashimwa abandi bakagawa bitewe namahitamo nyampinga aba yahisemo.

Urugero rwahafi ni Uwase Hirwa Honorine wabaye Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity) mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2017, uri mu gihugu cya Phillipine aho yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Ibidukikije 2017(Miss Earth). Ubwo abandi biyerekanaga mu mwambaro wa bikini we yarabyanze yambara ikanzu ku nshuro ya mbere, kuya kabiri yambara bikini ariko ashyiraho agatambaro.Aha bamwe baramushimye abandi baramugaya cyane.

Nubwo  miss Igisabo yakoze ibi bakamugaya cyangwa se bakamushima, Miss 2014 Akiwacu Colombe nawe yitabiriye irushanwa rya Miss earth 2016 akora yambaye bikini aha nawe baramusetse karahava abandi baramushima.

Minisipoc rero yanenze bikomeye iyi myitwarire yaba bakobwa  mu kiganiro Mutangana Steven uyobora ishami ry’Umuco muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, yagiranye na mugenzi wacu wa eachamps.

Yagize ati “Hari ababishukisha abana b’abakobwa iyo bagiye hanze, kugira ngo birebere imibiri yabo, atari ukugira ngo bateze imbere ubumenyi. Urugero nk’iyo habaye amarushanwa ajyanye no guteza imbere idukikije, guteza imbere umurage, ugasanga bashyizemo n’icyo kijyanye no kubambika ubusa. Niyo wabaza n’undi muntu udakora mu by’umuco yakubwira ko ntaho bihuriye n’umuco. Mu bihugu bimwe ni ibisanzwe ariko mu muco wacu ntabwo tubigira.”

Yakomeje avugako abakobwa bamwe bagenda batabimenyesheje minisiteri  badakwiye kujya bavugako bahagariye u rwanda ati”Ubundi iyo ariya marushanwa yatangajwe ku Isi hose, abashaka baritabira, hari aho usanga baba basaba amazina ye, ibyo yakoze , akabitanga ukazumva ngo yaragiye, ariko bagerayo, hari ibibazo nk’ibyo bibaye, nibwo batangira kubaza ngo Minisiteri ibivugaho iki? Kandi atarigeze aza kugisha inama, nta buyobozi yegereye, ukajya kumva ngo ahagarariye u Rwanda. Umuntu uhagarariye u Rwanda ntimuzi uko bigenda? Haba hari impamvu izi n’izi, akabiherwa inshingano akagenda avuga ngo nzakora ibi,ibibujijwe ni ibi. Naho umuntu araguruka yagwa mu gihugu ngo ahagarariye u Rwanda. Ahagarariye u Rwanda gute.”

Abakobwa babiri bahagarariye u Rwanda mu marushanwa n y’isi ni Miss igisabo ndetse na Miss Elsa . Miss Elsa ari mu gihugu cy’ u Bushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World) mu gihe kandi Uwase Hirwa Honorine nawe ari muri Phillipine mu marushanwa ya Nyampinga w’Ibidukikije (Miss Earth).

MINISIPOC isanga abagenda bakambara bikini badakwiye guhagararira u Rwanda,aha Colombe yiyerekanye gutya
Miss Igisabo yatambukanye ishema yambara ikanzu mugihe abandi bari bambaye bikini

Source: Eachamps

Twitter
WhatsApp
FbMessenger