AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisiteri y’ubuzima yavuze ku izamuka ridasanzwe ry’abandura Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 ikomeje kuzanuka ku kigero cyo hejuru muri uku kwezi kwa Kamena 2021, aho yikubye inshuro enye mu gihe abarwayi bakenera kongererwa umwuka kwa muganga bikubye inshuro 10.

Yakomeje avuga ko abarwayi bari mu bigo byihariyenabo bavuye kuri 20 babarwaga muri Gicurasi bagera ku 127 uyu munsi.

Ubwo bwiyongere bwaturutse ku mpamvu zitandukanye, ariko inzego z’ubuzima zisanga muri izo mpamvu harimo kuba abantu bamwe banduzwa n’abo basabana batabakekaho icyo cyorezo, bikarangira babakongeje maze na bo bakajya gukongeza ababari hafi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije yasobanuye ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera ingamba kuzari zafashwe mu guhangana n’icyo cyorezo mu rwego rwo kwirinda ko ingufu zashyizwe muri urwo rugamba ziba imfabusa.

Yavuze ko ibyemezo bishya byafashwe bikubiye mu kugabanya urujya n’uruza rw’abantu rwo ntandaro yo gukwirakwiza byihuse icyo cyorezo. Ni cyo gituma amabwiriza yafashwe atuma habaho kugabanyuka kw’ingendo ndetse no kugabanya amasaha abantu bahura, ku mpamvu zitandukanye.

Amasaha yongeye kugabanywa kuva saa kumi n’ebyiri (6:00PM) kugera saa kumi za mugitondo (4:000AM), ibyo ngo bikaba bifite uruhare mu kugabanya amasaha y’umugoroba aho abantu bahurira mu busabane buviramo abatari bake kwandura.

Yakomeje agira ati: “Ikindi hari amateraniro atandukanye mwabonye ko harimo ibirori, cyane cyane ibikunda kubera mu ngo, kuko twakunze cyane kubivuga abantu ntabwo barumva yuko iki cyorezo utapfa kugisoma mu maso y’umuntu uje kugusura. Umuntu ashobora kuza yaranduye ari umwe umuryango wose agasiga awanduje.”

Yakomeje agira ati: “Ayo makoraniro rero n’amateraniro, icyemezo cyafashwe ko tuyahagarika kuko ntabwo tuzi uko abo duhura na bo bahagaze. Ikindi abantu bahurira mu nzego z’imirimo mu kazi, haba ari abikorera ku giti cyabo cyangwa se no mu nzego za Leta mwabonye ko mu byemezo byafashwe harimo guhagarika ako kazi cyane cyane mu nzego za Leta keretse abakora imirimo ya ngombwa.”

Inama na zo zirabujijwe kuko mu nama usanga na ho ari urujya n’uruza rw’abantu, amashuri na kaminuza na yo arafunze, insengero na zo ni uko by’umwihariko mu turere twibasiwe bikabije.

Minisitiri Dr. Ngamije yibukije ko uko impuguke mu by’ubuzima zigenda zisobanukirwa na COVID-19 zasanze ko ishobora gukwirakwizwa byoroshye ahantu hatagera umwuka mwinshi nko mu nzu zifunganye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yanenze abantu bajya gutaramana n’abarwayi ba COVID-19 bari mu ngo, abandi bakabageraho mu ngo zabo baje kubasengera; ati: “Kuza ukicara mu ruganiriro, bakaganira, bakayagirana, ni ukongera ibyago byo kwandura.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko mu gihe kirenga umwaka mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 Guverinoma y’u Rwanda ishimira Abaturarwanda muri rusange ku bufatanye batahwemye kugaragaza.

Yavuze ko ibyemezo byose bifatwa ku neza y’Abanyarwanda nyuma yo kuganirwaho no gusesengurwa mu bushishozi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger