AmakuruCover Story

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho itsinda ryihariye ry’abaganga bashinzwe kwita ku buzima bw’Abanyarwanda barekuwe na Uganda

Minisiteri y’ubuzima yashyizeho itsinda ryihariye ry’abaganga rishinzwe kuvura no gukurikirana Abanyarwanda bamaze iminsi bafungiwe muri Uganda barekuwe n’urukiko rwa gisirikare rwa Makindye nyuma y’igihe kinini bakorerwa iyicarubozo muri iki gihugu.

Aba banyarwanda uko ari 9 bagejejwe mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane nyuma yo gushyikirizwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda mu kiganiro n’abanyamakuru cyayobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Aba bose bahuriza ku kuba bari bafashwe nabi aho bari bafungiye ku buryo ubuzima bwabo buri mu kaga n’ubwo barekuwe.

Abanyarwanda barekuwe na Uganda ni Rene Rutagungira wanabimburiye abandi gutabwa muri yombi muri Nyakanga 2017, Herman Nizeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyangabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Minisiteri y’ubuzima ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko yashyizeho itsinda ry’abaganga bagiye gukurikirana ubuzima bw’aba barekuwe.

Yagize iti “Minisiteri y’ubuzima yashyizeho itsinda ry’abaganga batangiye gusuzuma no kuvura Abanyarwanda icyenda barekuwe na Uganda.”

Rene Rutagungira bafunzwe mbere ya bose mu buhamya bwe yavuze ko yafashwe tariki 5 Nyakanga 2017 agafungirwa muri gereza z’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, CMI akahamara amezi atatu nyuma akajyanwa mu rukiko rwa gisirikare aregwa kimwe n’abandi ariko icyo gihe cyose yakorerwaga iyicarubozo rikomeye.

Kimwe n’aba 9 bashyikirijwe u Rwanda kandi Abanyarwanda bose bagiye bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bagiye basigarana ingaruka zaryo ndetse bamwe bikabaviramo urupfu.

Urugero ni uwitwa Silas Hategekimana wapfuye muri Nzeri umwaka ushize ubwo yari amaze iminsi akorerwa iyicarubozo n’urwego rushinzwe ubutasi bwa Uganda, CMI. Raporo yo kwamuganga nyuma yo gupfa yagaragaje urupfu rwe rwatewe n’uko yari afite imvune mu rubavu yok u rwego rwa gatanu ndetse n’ikibazo cy’amaraso yari yarikusanyirije hagati y’igituza n’ibihaha, kwangirika kw’ibihaha, kwangirika kw’impyiko y’ibumose ndetse n’ibikomere mu nda.

Ni kubw’iyi mpamvu minisiteri yafashe icyemezo cyo gukurikirana ubuzima bw’aba bafunguwe ngo ubuzima bwabo bwitabweho nk’uko nabo babyivugira ko butameze neza.

Abanyarwanda bafunguwe na Uganda bagiye kuvurwa n’itinda ryihariye ry’abaganga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger