AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yaciwe miliyoni 25, 5 rwf biturutse k’uburangare bw’umuforomo

Mu isesengura riri gukorwa na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020 ryagaragaje ko Minisante yaciwe miliyoni 25,5 z’amafaranga y’u Rwanda kubera urubanza yatsinzwemo.

Uru rubanza rwaturutse k’umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru wareze Ibitaro bya Munini byamuciye akaboko ubwo yari agiye kuhivuza .

Icyo gihe umuforomo yagiye kumufata amaraso azirika ‘plastique’ ku kuboko ashakisha umutsi, aribagirwa ayirekeraho, bivugwa ko yamazeho amasaha menshi.

Ibi byatumye amaraso agera aho atakibasha gutembera ngo agere mu gice cy’ikiganza birangira giciwe.

Ubwo Minisante yitabaga PAC kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2021, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, yavuze ko ari uburangare bukomeye bwabayeho ku ruhande rw’umuntu wakurikiranaga uwo murwayi.

Itegeko rivuga ko umuntu ushoye leta mu manza ari we wirwanaho akishyura, kuri uyu bikaba bifatwa nk’igihombo kitari ngombwa kubera ko Minisiteri y’Ubuzima yishyuye mu mwanya w’uwagize uburangare.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, imbere ya PAC yavuze ko mu rwego rwo kuryozwa ubwo burangare harezwe umukoresha w’uwo mukozi biza kurangira urukiko rwanzuye ko leta ari yo itsinzwe.

Yakomeje avuga ko hari itegeko rigena uburyozwe ku ngaruka zishobora guturuka ku mwuga w’ubuvuzi, riteganya ko abakozi bo mu mwuga w’ubuvuzi bashobora gutangirwa ubwishingizi ku kintu nk’icyo cyaba gitewe n’impanuka cyangwa kutarangiza inshingano nk’uko byari biteganyijwe hakaba ahabaho ikigega cyishyura ariko kitarajyaho.

Depite Bakundufite Christine yagize ati “Tubabajwe n’akaboko k’umuntu kagiye na Minisiteri ikishyura, ni ukuvuga ko igihugu cyahombye kabiri. Nimutubwire icyo uwo mukozi yahanishijwe.”

Depite Bakundufite Christine yagize ati “Tubabajwe n’akaboko k’umuntu kagiye na Minisiteri ikishyura, ni ukuvuga ko igihugu cyahombye kabiri. Nimutubwire icyo uwo mukozi yahanishijwe.”

Zachée Iyakaremye yabwiye abadepite ko uwo mukozi yahawe ibihano byo ku rwego rw’akazi arirukanwa; ntashobora kongera kubona akazi mu nzego za leta ndetse n’Inama y’Ababyaza n’Abaforomo yamwambuye icyemezo kimwemerera gukorera umurimo we ku butaka bw’u Rwanda.

Uwari uhagarariye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Munyanturire Claude yavuze ko ubwo ari uburangare bugaragara ariko kwirukana uwo mukozi bidahagije.

“Kujya gufata amaraso umuntu, bagashakisha umutsi, ka kagozi bashyiraho kakamaraho igihe kinini ku buryo amaraso adatembera, birenze n’uburangare. N’iyo habaho ikigega cy’ubwishingizi, nta bwishingizi ndumva bwishingira uburangare, icyaha cyangwa ikosa umuntu yari kwirinda.”

“Yego iki kigega ntabwo kirajyaho ariko nubwo cyajyaho simpamya ko kizishingira ibintu nk’ibi. Mu bigaragara uyu mukozi kumusezerera ntabwo bihagije. Iki ni igihombo yateje leta yakagombye gukurikiranwaho.”

Uwitonze Clarisse wari uhagarariye Ubushinjacyaha Bukuru, yagize ati “Iki ni icyaha ntabwo ari ikosa, kuba yarahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi ntibihagije, yagombaga gushyikirizwa Ubugenzacyaha. Ntibongere kuvuga ko ari ikosa, ni icyaha yakoze.”

Ubu ibi bitaro bya Munini bifite inyubako nshya , izatangira gukoreshwa mugihe cya vuba aha.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger