Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya agenga imihango yose y’amadini
Nyuma yaho ibikorwa bitandukanye bikomeje kugenda bigaruka mu buzima bwari busanzwe ubu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko imihango yose y’idini yakomorewe.
Ikindi cyemejwe ni uko amateraniro abera mu nsengero zifite uburenganzira bwo gukora yemewe mu minsi yose hubahirijwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Ayo mabwiriza mashya yasimbuye ayo kuwa 02 Mata 2021, yateganyaga ko urusengero rwemerewe kwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bwarwo.
Ni amabwiriza yatangajwe hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko imihango yose ibera mu nsengero zemerewe gukora igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50 ku ijana by’ubushobozi bw’izo nsengero, ariko ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mu mabwiriza yatangajwe, insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.
Ikindi ni uko abana bari bamaze igihe bateremerwa kujya murusengero ubu nabo bakomorewe.
“Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru. Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.”
Biteganywa ko hagati y’iteraniro rimwe n’irindi hakwiye kujyamo nibura isaha imwe, kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa. Up
Ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.
Biteganywa ko gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.
Uburenganzira bwo gufungura insengero butangwa n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), rikemeza niba insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.