AmakuruAmakuru ashushye

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizamini bya leta

Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Uburezi  yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’ay’abakoze ibisoza ikiciro rusange Tronc Commun.

Umuhango wo gutangaza ku mugaragaro aya manota wabereye ku cyicaro cya REB uyobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura wari kumwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye Dr Isaac Munyakazi.

Imibare igaragaza ko abahungu batsinze ku manota yo hejuru ugereranyije na bashiki babo.

Nko mu banyeshuri 245 834 bari bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri  8 271 batsinze ku kigero cyo hejuru(bose bari mu cyiciro cya mbere). Muri bo abahungu ni  4535, mu gihe abakobwa ari 3736.

Mu banyeshuri 99 209 bakoze ibizamini bisoza ikiciro rusange, Abakobwa batsinze ni 41 990 (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 (48.10%).

Muri bo abari mu kiciro cya mbere bangana na 9612 biganjemo abahungu bihariye ikigereranyo cya 60.6%.

Mu banyeshuri babonye amanota yabo uyu munsi ntiharimo 149 bazize kuba barakopeye mu bizamini bya leta.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yatangaje ko bishimiye uburyo abana batsinze.

Kureba amanota wifashishije telefoni wandika P6 cyangwa S3 , kode umunyeshuri yakoreyeho ukohereza kuri 489, kubikora wifashishije interineti ukanda hano Kureba amanota

Amanota y’ibizamini asize abatsinze neza kurusha abandi bahawe za mudasobwa mu rwego rwo kubashimira.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger