AmakuruUbukungu

Minisiteri y’ubucuruzi yatangaje icyihishe inyuma y’izamuka ry’ibiciro by’isukari,amavuta……….

Minisitiri w’Ubucuruzi, Beata Habyarimana, yagaragaje ko impamvu ibicuruzwa birimo isukari,amavuta yo guteka n’isabune byazamutse cyane ari ukubera aho u Rwanda rusanzwe rubikura.

Mu kiganiro Abagize guverinoma y’u Rwanda bagiranye n’abanyamakuru cyibanze ku ngingo zitandukanye by’umwihariko ku bicuruzi no kuzahuka k’ubukungu nyuma ya COVID19,Minisitiri w’Ubucuriz n’inganda yavuze by’umwihariko ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro birimo isukari,amavuta yo guteka n’isabune.

Yagize ati “Mpereye ku isukari,mu myaka 3 cyangwa 4 ishize hari ibihugu twaranguragamo isukari kuko ikorerwa mu Rwanda ingana na 10% by’ikenerwa,bivuze ko isigaye yaturukaga hanze.

Hashize imyaka 4 u Rwanda rutangiye kureba ibihugu bitari ibyo hanze y’afurika byo kurangura isukari.Muri iki gihe twaranguraga isukari hari uwari ufite 35% by’isukari yatugezagaho yakuraga muri Malawi,Eswatini no muri Zambia.

Mu gihe cy’imvura kenshi,inganda zikora isukari zikora amasuku y’amamashini ku buryo byatumye isukari yageraga aha ngaha isa nk’ihungabanye ariko ibyo gutunganya izo mashini twizeye ko mu mpera z’ukwezi kwa kane n’ukwa gatanu bizaba byasubiye ku murongo.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe,u Rwanda ruri gushaka ahandi rwarangurira isukari kugira ngo iki giciro kigabanuke ndetse yemeje ko bamaze kujya mu bindi bihugu.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari n’abacuruzi bashatse kugira ngo “buname hejuru y’abaguzi”bakabaca amafaranga menshi by’umwihariko abaranguye vuba aha ariko biciye mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro barahanwe.

Ku kibazo cy’amavuta yo guteka,Minisitiri Habyarimana yavuze ko akoreshwa mu Rwanda aturuka mu Misiri no mu bihugu bya Aziya ndetse yemeje ko mu myaka 2 ishize igiciro cyagiye kizamuka bitewe n’ingendo zo mu mazi zigenda zihindura igiciro .

Yavuze ko igishimishije ari uko mu myaka 2 u Rwanda rwashoboye kwiteza imbere haboneka inganda zikora amavuta zimaze kungera umusaruro ndetse ngo hari kurebwa uko barangura ahandi ibyo bakenera kugira ngo bakore ayo mavuta mu bihugu duturanye.

Ku masabune,yavuze ko n’ubundi nayo akorwa mu bikatsi by’ibikomoka ku bikorwamo amavuta. Bivuze ko iyo amavuta azamutse mu biciro n’isabune nayo biba uko ariko iki kibazo kizakemuka kubera ko hari gashakishwa andi masoko mu bindi bihugu.

Kuri iki kibazo cy’isukari,Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yagize ati”Kubera ko tuzi ko Abanyarwanda bakenera isukari buri munsi no muri byinshi, ikibazo cy’uguhenda kwayo tugikoraho buri munsi.”

Ku kibazo cy’abacuruzi bo muri Uganda bavuze ko hari ibicuruzwa bangiye kuzana mu Rwanda,Minisitiri Ngirente yavuze ko hari inzira ikurikizwa kugira ngo umucuruzi azane ibicuruzwa mu Rwanda harimo kubisaba hanyuma Leta ikareba ko bikenewe ndetse hagasuzumwa ubuziranenge.

Yavuze ko kubera ko umupaka wa Gatuna wari umaze iminsi ufunze,habayeho gutinda muri izo nzira ariko hari gukorwa uko birangira vuba.

Yavuze ko gucuruzanya na Uganda byafunguwe ndetse byemewe ariko abacuruzi bakwiriye gukurikiza amabwiriza agenga kuvana ibicuruzwa mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger