Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yavuze kuri Video ivuga ko ubu abantu bajya muri Uganda nta kibazo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yemeje ko nta kirahinduka ku nama yatanzwe yo gusaba abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano wabo.
Ku wa gatatu tariki 8 Mutarama 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cy’ibanze ku gutangaza uko umuno w’u Rwanda n’amahanga uhagaze.
Muri Werurwe umwaka ushize u Rwanda rwaburiye abaturage barwo kutajya muri Uganda, kubera ko umutekano wabo utizewe, biturutse ku gufungwa, gushimutwa n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa birimo iyicarubozo.
Hari abahise batangira kuvuga ko leta y’u Rwanda yafunze imipaka iyihuza na Uganda , Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rutafunze imikapa ahubwo rwaburiye abanyarwanda kwitondera kujya muri Uganda.
Iki kibazo kimwe n’ibindi by’uko Uganda icumbikiye ndetse igatera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, biri mu byo ibihugu byombi byemeranyijwe gukemura binyuze mu masezerano ya Luanda yo kuwa 21 Kanama 2019.
Nyuma y’aya masezerano ndetse n’inama ebyiri zabereye i Kigali na Kampala zigahuza abayobozi b’u Rwanda na Uganda, baganira ku cyakorwa, hari abanyarwanda barekuwe bajugunywa ku mupaka ariko hari abandi barenga 100 bakiri muri za gereza no mu mabohero ya Uganda, bakorerwa iyicarubozo.
Na nyuma kandi y’intumwa ya Perezida Museveni wa Uganda yazaniye ubutumwe Perezida Kagame i Kigali, ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda nyuma yo kurekurwa n’urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2020, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwa Uganda buhagaritse kubakurikirana.
Nyuma y’ibi hari amashusho afite amasegonda 13 bigaragara ko yakaswe ku yandi, agaragaza Minisitiri Vincent Biruta avuga ko ” Twiteguye kongera kubwira Abanyarwanda ko nta kibazo kiriho noneho ko bashobora kujya muri Uganda ku mudendezo ko nta mpungenge ziriho ku buzima bwabo”
Hari abasamiye hejuru ibi byatangazwaga muri iyi Video , ariko ni ibinyoma kuko impungenge ziracyahari, abakoresha Twitter babajije Minisitiri Vincent Biruta ni ba ibivugwa ari ukuri maze avuga ko iyo Video ituzuye.
Kuri Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bahise basubiza ko ‘ Iyi Video ituzuye ndetse ko abantu bari kuyumva nabi’ inahita itanga Video yuzuye ivuga kuri iyo ngingo y’urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka y’u Rwanda na Uganda.
This clip is incomplete and could be misleading. The Minister, during a recent press conference said that a travel advisory was issued due to safety concerns of Rwandans crossing to Uganda and that when these concerns will cease, Rwanda is ready to update the advisory. 1/2
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) January 11, 2020
Minisitiri Biruta yamusubije ko abanyarwanda bakomeje kugirwa inama yo kutajya muri Uganda.
Ati “Twababwiye ko igihe nikigera tukabona nta mpungenge zigihari ku mutekano w’abanyarwanda muri Uganda tuzabamenyesha. Nta kirahinduka ku nama yatanzwe yo kwirinda kujya Uganda kuko impungenge zikiriho”.
Yavuze ko mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse, urujya n’uruza ruzongera rukagenda neza.
Ati “Twiteguye kuba twabwira Abanyarwanda ko nta mpungenge bajya muri iki gihugu, ariko bizakorwa ari uko abantu bakomeje kurekurwa tukagira ibyo dushingiraho”.
Uganda na yo yemera ko nubwo hari intambwe nziza irimo guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, hakiri inzira ndende ariko ibyakozwe bitanga icyizere.
Ambasaderi Adonia Ayebare usanzwe ari Intumwa ihoraho ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye i New York, ndetse akaba yaranatumwe mu kwezi gushize na Perezida Museveni, kuri mugenzi we Paul Kagame, asanga ibyakozwe ari intangiriro nziza.
Mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda, kuwa Kane, Ayebare yavuze ko kurekura abanyarwanda icyenda ari ikimenyetso cyiza n’intambwe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Ati “Mu by’ukuri ni ikimenyetso cyiza cyakozwe na Uganda, kuko nk’uko mubizi kimwe mu bibazo byari bihari cyari icyo u Rwanda rwita ‘itabwa muri yombi ridakurikije amategeko ry’abanyarwanda…kurekura aba bantu biratanga ubutumwa ko gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi biri mu nzira. Ibi bizatuma n’ibindi bibazo bikemuka”.
Abajijwe niba ibi byaba ari intambwe iganisha ku kongera gufungura umupaka, Amb. Ayebare, yavuze ko Museveni aherutse kwizeza abaturage ko hazakorwa ibishoboka byose ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bigakemuka, bityo akaba ari rwo rugendo rwatangiye.