Minisiteri y’u Rwanda y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yagiranye ibiganiro n’iy’u Burundi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagirana ibiganiro bigamije gukemura vuba ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024 yahuye na mugenzi we w’u Burundi, ati “Iyi ni yo gahunda: Reka dukemure ibibazo dufitanye mu buryo bwihuse kandi bwemeranyijweho n’impande zombi.”
Mu ifoto Minisitiri Nduhungirehe yasangije kuri urwo rubuga, igaragaza ari kumwe na Minisitiri Shingiro w’u Burundi ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) Kabarebe James baganira.
Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’igihe wari umaze warasubiye mu buryo, kuko na nyuma ya Coup d’etat yapfubye yo mu 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare ndetse bufunga imipaka iza kongera gufungurwa mu 2022, nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’impande zombi.
U Burundi bwongeye gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda tariki ya 11 Mutarama 2024, nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura.
Ni ikirego u Rwanda rwahakanye, rusobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi rufasha. Ibi byatangajwe n’ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma.
Nta tangazo rimenyesha ifunga ry’imipaka u Burundi bwigeze bushyira hanze, ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rutigeze rumenyeshwa iki cyemezo.