AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Minisiteri y’ ubuzima yatanze impuruza kuri Virusi ya Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bake bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg ndetse itangaza ingamba zo kuyirinda.

Ni mugihe hari hamaze umwanya hacicikana ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga buuga ko hari indwara yo kuva amaraso botewe n’ umuriro mwinshi yagaragaye mu bitaro bimwe na bimwe byo mu Rwanda.

Iyi Minisiteri yemeje ko mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.

Abakoresha urubuga rwa WhatsApp bakomeje kubonan amajwi yakwirakwijwe bikekwa ko yafashwe n’umwe mu bakozi bakora muri bimwe mu bitaro bikomeye mu Rwanda.

Uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri numero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.

Virusi ya Marburg itera indwara yandura vuba cyane kandi ikica benshi nk’uko byemezwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), aho ihitana hejuru ya 88% by’abayandura.

OMS ivuga ko iyo virusi iba mu muryango umwe na virusi itera indwara ya Ebola. Ibyorezo binini bya mbere byabayeho mu mateka bigatuma iyo virusi imenyekana ni ibyabaye i Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse n’I Belgrade muri Derbia mu mwaka wa 1967.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger