AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

Minisante yasabye abanyarwanda kudakurwa umutima na Marburg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yasabye Abaturarwanda kudakurwa umutima n’icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda ndetse kuri ubu ki kaba kimaze guhitana abagera kuri 6 mu ba cyanduye, aho abagera kuri 20 bayigaragayeho bakiri mu bitaro naho abandi  300 akaba ari bo bamaze kumenyekana ko bahuye n’abarwaye Marburg.

Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 29 Nzeri 2024 aho iki kiganiro cyagarukaga ku ishusho rusange y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Dr Sabin Nsanzimana Yavuze ko ari ubwa mbere iyi Virusi ya Marburg igaragaye mu Rwanda ariko ikaba isanzwe izwi kuko yagiye iboneka mu bihugu bitandukanye.

Yagaragaje ko n’ubwo nta rukingo rw’iki cyorezo ruraboneka ariko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’acyo nk’uko ruhangana n’ibindi byorezo kandi bakaba biteguye kugitsinda nkuko batsinze Covid-19.

Yavuze ko kuva Laboratwari Nkuru y’Igihugu yabona ko iyo Virusi ihari, hakomeje ibikorwa byo gushakisha abafashwe na cyo no kumenya aho ubwo burwayi bwaturutse.

Dr Nsanzimana kandi yagarutse ku bimenyetso by’ iyi Virusi ndetse n’ aho yandurira cyane cyane mu gukora ku maraso, amavangingo n’amatembabuzi by’uyirwaye, cyangwa gusangira ibikoresho n’imyambaro byakoreshejwe n’uyirwaye.

Yasobanuye ko uwanduye virusi, bishobora gufata hagati y’iminsi itatu kugera ku byumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso. Yavuze kandi ko inzego za Leta n’ iz’ abafatanyabikorwa, barimo gukorana mu gushakisha abahuye n’abo barwayi, ndetse n’abahuye n’abitabye Imana, kugira ngo na bo basuzumwe.

– Advertisement –

Yasabye abafite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo, n’ibindi ko bakwiriye kwihutira kujya kwa muganga.

Dr Sabin Nsanzimana kandi yamaze impungenge abumvaga ko ibikorwa bitandukanye n’ingendo bigiye guhagarikwa nk’uko byagenze ku cyorezo cya Covid-19 kuko imirimo n’akazi kose kagomba gukomeza nk’ibisanzwe.

Ati “Gusa amakuru tugenda tubona umunsi ku munsi ashobora kutujyana ku zindi ngamba.” Ku bijyanye n’ahatangiye gufatwa ingamba zirimo kwambara agapfukaminwa, Dr Nsanzimana yemeje ko ntaho bihuriye no kwirinda icyorezo cya Marburg.

Ati “Ariko twibutse ko iyi ndwara yandurira mu gukoranaho, ushobora kuba wambaye agapfukamunwa ariko wagiye ahantu ushobora gukoranaho n’umuntu ugaragaza ibimenyetso, icyo gihe agapfukamunwa ntacyo kakumarira.”

Yagaragaje ko kugeza ubu Leta ari yo itanga ikiguzi mu gutanga ubuvuzi ku basanganywe icyorezo cya Marburg. Ati “Abahuye n’iki cyorezo baba abatararemba cyangwa se n’abarembye, twanagize ibyago bamwe bahasiga ubuzima, ibyo byose ni Leta y’u Rwanda iri kubyitaho.”

Yasobanuye ko uwahuye n’uwarwaye iyi ndwara, bamushakira aho akurikiranirwa hari abaganga, kugira ngo barebe ko atagaragaza ibimenyetso, yanabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.

Dr Nsanzimana yasabye abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.

Abantu kandi bagirwa inama yo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka Sanitizer, n’ibindi.

Nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara biraboneka, icyakora iyo umuntu ageze kwa muganga atararemba, yitabwaho n’ abaganga, akabasha kurokoka nubwo 80% by’ abayirwaye bahitanwa nayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger