AmakuruUbuzima

MINISANTE yagaragaje imibare mishya itanga icyizere ku ndwara ya Marburg

Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima ku ishusho y’indwara ya Marburg mu Rwanda, iragaragaza ko ubu hasigaye abantu bane gusa bakiri kuvurwa, mu gihe abandi bakize, ndetse hakaba hakomeje kutagaragara abarwayi bashya mu bipimo biri gufatwa.

Iyi mibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, igaragaza ko kuri uyu munsi hafashwe ibipimo 271, ariko byose bigaragaza ko nta muntu n’umwe wasanganywe ubu burwayi.

Kuva iyi ndwara ya Marburg yagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 4 486, byagaragayemo abarwayi 62, barimo abakize, abakiri kuvurirwa mu Bitaro, ndetse n’abitabye Imana.

Iyi mibare yo kuri uyu wa Kane kandi yerekana ko nta muntu n’umwe wapfuye azize iyi ndwara imaze guhitana abantu 15 kuva yagera mu Rwanda, mu gihe abakiri kuvurwa kugeza ubu ari bane (4) gusa.

Nanona kandi gahunda yo gukingira abari ku ruhembe mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara byakomeje, aho kugeza kuri uyu wa Kane hari hamaze gukingirwa abantu 876 barimo 49 bakingiwe kuri uyu munsi.

Icyorezo cya Marburg cyatagajwe mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024, cyahitanye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi nko mu Bitaro, ari na bo bahereweho mu bikorwa byo guhabwa inkingo.

U Rwanda rushimirwa uburyo rwitwaye mu guhashya no guhangana n’iki cyorezo, byumwihariko mu ngamba zashyizweho zo gukurikirana abantu baba barahuye n’ababanje kugaragarwaho iyi ndwara, biri no mu byatumye imibare ikomeje kugabanuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger