MINISANTE yaburiye Abanyarwanda bajya mu mahanga ku cyorezo cya Novel Koronavirusi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaburiye Abaturarwanda bose cyane cyane abakora ingendo zijya mu mahanga gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Novel Koronavirusi cyagaragaye mu bihugu by’u Bushinwa, Tayilande, u Buyapani na Koreya y’Amajyepfo ishingiye ku byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Mu itangazo MINISANTE yashyize ahagaragara yavuze ko kugeza tariki 21 Mutarama 2020 abantu bagera kuri 205 bamaze kwandura iyi ndwara, harimo 3 imaze guhitana. Abo bantu bose ni abo mu gace ka Wuhan gaherereye mu Bushinwa.
Iti “U Rwanda rurakorana ku buryo bwa hafi na OMS mu gukaza ingamba harimo ibikorwa bigamije kwirinda, gukomeza igenzura no kuba twahangana n’icyo cyorezo.”
Ibimenyetso by’indwara ya Koronavirusi birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi. Abenshi mu bagaragayeho iyi ndwara ni abagiye mu isoko barangurizamo amafi n’amatungo muri Wuhan mu ntara ya Hubei mu Bushinwa. Iryo soko ryatewe imiti yica udukoko ndetse rihita rifungwa guhera ku itariki ya 1 Mutarama 2020.
Kuwa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2020 ni bwo Leta y’u Bushinwa yemeje ko abantu bashobora kwanduzanya hagati yabo. Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iragira inama abagenzi bajya muri ibyo bihugu gufata ingamba zikurikira mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara.
Izo ngamba ni ukwirinda kwegera amatungo (yaba amazima cyangwa ayapfuye), amasoko y’amatungo no kwegera ibiyakomokaho (nk’inyama zidatetse); kwirinda kwegera umuntu warwaye Koronavirusi; gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabuni, utabibonye ugakoresha umuti wa arukoro wabugenewe (alcool-hased hand sanitizer).
Minisiteri yibukije Abanyarwanda ko niba hari urugendo uheruka gukorera mu bihugu bivugwamo iyo ndwara ukumva urwaye usabwa gukurikiza aya mabwiriza; ihutire kujya kwa muganga kandi umenyeshe abaganga urugendo uherutsemo n’ibimenyetso by’indwara ufite; irinde gukora ingendo igihe urwaye; ipfuke ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro (ntugakoreshe intoki) iyo ukorora cyangwa witsamura.
Koronavirusi ni umuryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo ibicurane bisanzwe n’ibicurane bikomeye bita “Acute Respiratory Syndrome (SARS-CoV)” n’ibyo bita “Middle East Respiratory Syndrome (MERS-CoV)”.
Ibimenyetso by’iyo ndwara bigaragarira mu buhumekero, kugira umuriro, kuzana ibimyira, gukorora no guhumeka nabi. Rimwe na rimwe hari ubwo bikomera umuntu akarwara umusonga, impyiko, ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.
Ikibabaje k’iyo ndwara kugeza ubu ni uko nta muti wayo wihariye uyivura. Igishoboka kugeza ubu kuyivura batanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo.