Ubukungu

MINICOM yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ikibazo cy”Abamotari bacibwa amafaranga Moto itakorera

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Gatatu taliki ya 8 Kamena 2022, yasabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) gukemura ibibazo bikigaragara mu matsinda y’abamotari, kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Abamotari bahagarariye abandi bavuga ko bacibwa amafaranga menshi adahuye n’ayo moto yinjiza arimo 1% yishyurwa Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), 10% y’ayo binjije bishyura kuri mubazi, amafaranga y’ubwishingizi yavuye ku 46,000 akaba 150,000 ibibazo by’imicungire y’amakoperative n’ibindi byose bavuga ko itabaha inyungu.

Ni nyuma yuko Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu mutwe w’Abadepite iyigejejeho raporo ku isesengura yakoze ku bibazo byayo matsinda y’abamotari, ibya Koperative yabafite ifite bisi zitwara abana ku mashuri, n’icy’abahoze ari abakozi b’uruganda rw’ibibiriti rwa SORWAL rwahokoreraga mu Karere ka Huye.

Ku kibazo cy’Abamotari, Abadepite bavuze ko ibibazo byashyizwe muri iyo raporo ndetse n’ibindi byagaragara mu makoperative atwara abagenzi kuri moto byakemurwa vuba na bwangu mu rwego rwo gutanga ibisubizo birambye.

Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bashima Intumwa za Rubanda zabegereye bakamenya ibibazo byabo ndetse bikaba birimo no gushakirwa umuti urambye.

Umwe mu bavuganye n’itangazamakuru witwa Hagenimana Mussa, yagize ati: “Umumotari asigaye akorera izindi nzego kuko we biragoye kugira icyo yasigarana nyuma yo kwishyura umusoro, 10 rya mubazi, amafaranga y arura, ipatante, ubwishingizi n’ibindi, kandi na we akodesha muri Kigali afite n’umuryango umubona bzindukira mu kazi agataha avuga ko ntacyo yinjije.”

Uwitwa Byiringiro Joshua na we yagize ati: “Turashima Abadepite ko bakiriye ibibazo byose dufite muri iyi minsi bakaba batuvuganiye, ayo makuru yadushimishije cyane nk’abamotari.”
Hashize igihe abahagarariye amatsinda y’aba bamotari agejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu mutwe w’Abadepite, ibibazo byinshi ahanini byari bishingiye ku miyoborere y’amakoperative n’impuzamakoperative yabo bavugaga ko atakoreraga mu nyungu z’abanyamuryango bayo.

Aba bamotari banagaragazaga ibibazo bifitanye isano n’ubwishingizi buhenze ndetse n’ibibazo byari bifitanye isano n’ikoranabuhanga rya mubazi bakoresha zanyuzagamo zikabahendesha kubera ibibazo bya tekinike.

Bamwe mu Badepite bitabiriye Inteko Rusange ku wa Gatatu, basabye ko ibibazo by’abamotari bitarakemuka byakemurwa vuba kandi bigakemurwa mu buryo burambye.

Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite yasabye ko Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yakemura ibyo bibazo, ikazatanga raporo y’uko byakemutse mu gihe kitarenze amezi atatu.

Ibindi bibazo bigomba gushakirwa igisubizo muri icyo gihe birimo n’icy’abahoze ari abakozi ba SORWAL bahagarariye abandi bavuga ko mu 2008, abakozi 150 bahagaritswe kuko uruganda rwahagaze ariko ntibahabwa imishahara y’amezi 6 bari baberewemo, n’ibindi biteganywa n’amategeko, inzego bagannye ntizabafasha, bakaba basaba kurenganurwa.

Hari kandi ikindi kibazo cyagaragajwe na Koperative y’abafite ifite bisi zitwara abana ku mashuri bavuga ko bakora amasaha 3 gusa ku munsi, andi masaha bagahagarika imodoka ku bigo bakoreraho ntibemerewe gutwara abandi bagenzi ndetse no mu biruhuko ntibakore, bigatuma batabona inyungu.

Aha Inteko Rusange yasanze abafite izi modoka bakora, ahubwo batishyura imisoro uko bikwiye, ifata umwanzuro ko bazahuzwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakaganira uburyo bwo kwishyura imisoro.


Inkuru ya Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger