AmakuruPolitiki

MINEMA yashyizeho uburyo bwo gufata mu mugongo abasizwe iheruheru n’ibiza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda (MINEMA), yashyizeho uburyo bunogeye buri wese aho yaba ari hose ku Isi bwo gufata mu mugongo imiryango yasizwe iheruheru n’ibiza biherutse kwibasira igice cy’amajyaruguru n’Uburengerazuba by’u Rwanda.

Uburyo bwashyizweho, ni ubuha urubuga buri wese ufite umutima wo kugoboka abibasiwe n’ibiza biza byakomotse ku mvura nyinshi yagaragaye muri iki gice mu ijoro ryo kuwa 2 Gicurasi-3 Gicurasi 2023.

Hashyizweho Konte za Banki zitandukanye z’iyi minisiteri ishinzwe ubutabazi, ku bari imbere mu gihugu bakohereza amafaranga y’Amanyarwanda ndetse n’abari hanze y’u Rwanda bakohereza ubufasha bwabo mu Madolari ndetse n’Ama-Euro.
Konte zigomba kunyuzwaho ubufasha bwo kwifashisha mu butabazi.

MINEMA Official Channels for Disaster Support

Bank : National Bank of Rwanda

Account name : Disaster Management Project

Acc. Number : 1.1000005653 – Frw

Bank : National Bank of Rwanda

Account name : Disaster Management Project

Acc. Number : 2.10000277703 – USD

Bank : National Bank of Rwanda

Account name : Transit External Financial Support

Acc. Number : 1000054557-Euro

Mobile Money – MTN

Account name :Ministry in Charge of Emergency Management

Code : *182*8*1*071111#

Airtel Money

Account name : Ministry in Charge of Emergency Management.

Code :  *182*8*1*050050#

Guverinoma yatangaje ko umubare w’abahitanywe n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira iryo ku wa 3 Gicurasi 2023 mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo umaze kugera ku bantu 130.

Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na RBA.

Mukuralinda yavuze ko kugeza ubu hari abantu batanu batarabonetse Anavuga ko muri ibyo biza abantu 77 ari bo bakomeretse, 36 muri bo bakaba bari mu bitaro, aho bagomba kuvurwa ku buntu.

Uretse abantu bapfuye ndetse n’abakomeretse, ibiza byanasenye inzu 5174, aho izirenga 3000 ari izo mu Karere ka Rubavu.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 04 2023 , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije ababuriye ababo muri ibi biza, abizeza ko Leta ikomeza kubaba hafi.

Kuwa Kane ibikorwa by’ubutabazi byakomeje, aho inzego zinyuranye ziri gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abakomeje gukora ibikorwa byo guhangana n’izi ngaruka z’ibiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger