AmakuruUburezi

MINEDUC yihanangirije abayobozi b’amashuri batangiye kwishyuza ababyeyi amafaranga y’umurengera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri batangiye kwaka ababyeyi amafaranga bari basanzwe bishyura, bakababwira ko bagomba kuyishyura mu ntoki.

Ibi yabitangarije mu biganiro n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri aho baganira ku miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri hacyemurwa ibibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda, yarimo we n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kugali Pudence Rubingisa, n’Umunyamabanga Uhoraho,Dusengiyumva.

Ibigo biri kwishyuza ibikoresho amafaranga y’umurengera nabyo byihanangirijwe. Yatanze urugero rw’ikigo kiri kwishyuza ikarita y’ishuri n’iy’imyitwarire ibihumbi 20 Frw.

Ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho by’umwihariko mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe, amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe.

Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.

Mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.

Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha imifariso mu buryo bwo kuyikodesha, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya gusa umusanzu w’amafaranga atarenze 9000 Frw atangwa rimwe gusa mu myaka itatu kugira ngo hashobore gusimbuzwa ishaje.

Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta cyangwa irikorana na leta ku bw’amasezerano ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw’ibyatangajwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger