MINEDUC yatangaje igihe abagiye muri S1, S4 na L3 TVET bazatangirira
Nyuma y’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Let’s by’umwaka wa 2022/2023, Minisiteri y’Uburezi yatangarije abanyeshuri, Abanyarwanda n’ababyeyi igihe abatsinze bazatangirira.
Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagaragaje ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bakemererwa kwimukira mu mwaka w’ishuri ukurikiyeho, bazatangira igihembwe cya 1 ku itariki ya 4 Ukwakira 2022.
Ni ukuvuga abitegura kujya mu mwaka wa 1w’amashuri yisumbuye (S1), mu mwaka wa Kane (S4), na L3 TVET kubiga mu mashuri y’imyuga.
Yagize iti”Minisiteri y’Uburezi iributsa ababyeyi, ababyeshuri n’Abanyarwanda muri rusange ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere (S1) n’uwa kane w’amashuri yisumbuye (S4 na L3 TVET) bazatangira igihembwe cya 1 cy’Umwaka w’Amashuri 2022-2023 tariki 4/10/2022″.
Kuwa kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, nibwo Minisiteri y’uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Mu mashuri abanza, abanyeshuri bakoze 227,472. Abatsinze ni 206.286 bangana na 90%.
Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.
Ku barangije icyiciro rusange, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735.
Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%.
Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya avuze ko abanyeshuri basoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira ari 26,922 na ho abaziga bataha bakaba 179, 364.
Indi nkuru wasoma